Abavoka ba Col. Byabagamba bati

Urubanza rwa Col Byabagamba rushobora kuzahabwa undi Mucamanza nyuma yo kwihana uwamuburanishaga, bikaba byabanjirijwe n’impaka ndende abunganira uyu wahoze ari Umukuru w’abarinda Perezida Kagame, bagaragariza Urukiko ko batiteguye kuburana kubera ko bashonje, ariko ntibyahabwa agaciro, impaka zisozwa n’uko Byabagamba yihannye Umucamanza.

Me Paul Ntare wunganira Col Byabagamba yabwiye Umucamanza asaba ko iburanisha ritakomeza nyuma y’aho urubanza rwahagaze amasaha 6 kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga.

Abanyamategeko bunganira Col Tom Byabagamba basabye ko urubanza rusubikwa rukazakomeza ikindi gihe.

Umucamanza yabajije Me Gakunzi Valery impamvu basaba ko urubanza rusubikwa, asubiza ko ari uko umwanya munini wagiye bari gutunganya ibikoresho by’ikoranabunga.

Ati “Ni saa kimi z’umugoroba kandi dossier tuburana ntabwo ari nto.”

Urukiko rwahaye ijambo Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo Me Gakunzi Valery avuze atari byo kuko ngo hakiri mu masaha y’akazi.

Ubushinjacyaha buti “Gutinda kuburana ahubwo byahaye umwanya uregwa kugira ngo aganire n’abamwunganira mu mategeko. Turasaba ko urubanza rukomeza.”

Me Paul Ntare wunganira Col. Tom Byabagamba we yabwiye Urukiko ko adashobora kuburanira umuntu ashonje.

Ati “Kuva twagera hano saa mbiri za mugitondo nta kintu turashyira mu nda, njye ntabwo niteguye kuburana.”

Umucamanza yahise atesha agaciro icyifuzo cy’abunganira Col. Tom Byabagamba ategeka ko urubanza rukomeza.

Col. Tom Byabagamba yahise abwira Urukiko ko ataburana atunganiwe kandi abyemererwa n’amategeko.

Umucamanza ati “Twabyanditse nta kibazo.”

Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga uko Col Tom Byabagamba yibye Telefone, buvuga ko bufite ibimenyetso byerekana ko Col. Byabagamba yibye Telefone.

Ikimenyetso cya Mbere ni imvugo ya Col Tom Byabagamba yavugiye mu Bugenzacyaha ndetse n’ubuhamya bw’abatangabuhamya.

Col Tom Byabagamba yahise aca mu ijambo Ubushinjacyaha ati “Ubabaye ni we ubanda urugi, ndakomeza gushinjwa ibintu gutyo gusa ko abandengera ari Abanyamategeko bakaba batiteguye kumfasha, ndakomeza nshinjwe ibintu nta we umfasha?”.

Col Tom Byabagamba yahise yihana Umucamanza. Umucamanza na we ahita asubika iburanisha. Nta tariki yavuzwe urubanza ruzakomerezaho.

Bizagenda gute?

Ubwo Col Tom Byabagamba yihannye Umucamanza urubanza ntirushobora gukomeza. Umucamanza akora raporo akayishyikiriza abamukuriye, na bo dosiye bakayiha undi Mucamanza. Urubanza ubwo ruzamo undi Mucamanza bakabona kwemeza igihe ruzakomereza.


Uyu Col Tom Byabagamba ukurikiranweho kwiba Telefoni yari umwe mu barindaga Perezida Kagame

Turumiwe!!! ABATURAGE BASOHOWE MU NZU ZIRASENYWA N’IBINTU BYOSE BITABWA HANZE N’UWO BISE UMUKIRE NONE BARATABAZA:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo