Abavoka b’umunyemari Nkubili bati

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020, umunyemari Nkubili Alfred uregwa guhombya leta miliyari zisaga 2 Frw muri gahunda yo gukwirakwiza ifumbire mvaruganda, yatakambiye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo asaba kurekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze kubera ko ngo arembye.

Kuri uyu wa Gatanu, iburanisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype. Mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo harimo abiganjemo abo mu muryango w’umunyemari Nkubili uregwa.

Uyu Nkubili yasabye Urukiko ko rwamurekura akaburana adafunze kubera impamvu z’uburwayi.

Ni mu gihe ibi ubushinjacyaha bwo bwabiteye utwatsi buvuga ko ngo aramutse arekuwe yakotsa igitutu abatangabuhamya, akaba yanasibanganya ibimenyetso. Bwanagaragaje ko ngo bukemanga ingwate yatanze kugira ngo arekurwe.

Ku ruhande rw’abunganizi ba Nkubili bo, bagaragaje ko ngo umukiliya wabo akwiye kurekurwa kuko ngo iperereza ryakozwe kandi n’urubanza rukaba rugiye kuburanwa mu mizi.

Rutagengwa Jean Damascene wunganira Nkubili, yasobanuye ko ngo Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku bishingizi batanzwe nyamara ngo ingwate iruta amafaranga uregwa akurikiranyweho.

Ati "Amafaranga yatanzwe arenga miliyari 2,5Frw. Hari urundi rubanza rw’uwitwa Amoni na rwo byarabaye. Nkubili ko arembye kuki atarekurwa?"

Abavoka ba Nkubili bagaragaza ko batumva impamvu Ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ko bugikora iperereza.

Umwe ati "Ni iyihe ngingo bashingiraho bagaragaza ko iperereza rizakorwa ubuziraherezo. Twasaba ko ibyavuzwe mu Rukiko aribyo bikomeza kwibandwaho."

Urukiko nyuma yo kumva impande zombi, rwanzuye ko urubanza ruzasomwa tariki 5 Ugushyingo 2020, saa Munani.

Hon BAMPORIKI YASUBIJE UWAMUSABYE KUBARIRA IMINSI YE KU NTOKI, OFISIYE YACIKANYE AKAYABO, AYA N’ANDI MAKURU MESNHI UTASANGA AHANDI NI K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo