Ubushakashatsi-Abatuye isi bari kurushaho kurakara no guhangayika

Abantu ku isi bararushaho kurakara no guhangayika nk’uko raporo nshya ku bushakashatsi bwakozwe ku isi ibigaragaza.

Ku bantu 151 000 bo mu bihugu 140 babajijwe, kimwe cya gatatu cyabo bavuga ko barwaye umujagararo (Stress), naho umwe kuri batanu akaba afite agahinda cyangwa umujinya.

Ubu bushakashatsi bwitwa "Gallup Global Emotions Report" bubaza abantu ku byiza n’ibibi banyuramo ndetse n’amarangamutima.

Igihugu kiganjemo abanyura mu bibi ni Chad, gikurikirwa na Niger, naho ikirimo abaca mu byiza ni Paraguay nk’uko iyi raporo ibivuga.

Abashakashatsi babazaga abantu bibanze ku byo baciyemo umunsi ubanziriza ubu bushakashatsi.

Ababajijwe babazwaga ibibazo nka "ejo wigeze useka cyangwa wishima cyane?" cyangwa "ejo wakiriwe neza mu cyubahiro?" n’ibindi... kugira ngo barebe imibereho.

71 ku ijana (71%) y’ababajijwe bavuze ko hari ibyishimo bigereranyije bagize umunsi wabanje.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ikigero cy’umujagararo (stress) kiri kuzamuka ku isi, ndetse ko n’ikigero cyo guhangayika n’umubabaro byamutse.

39% y’ababajijwe muri ubu bushakashatsi bavuze ko umunsi wabanje bahangayitse, naho 35% bo bagize umujagararo.

Ibihugu 5 by’abanyura mu byiza kurusha ahandi

Paraguay

Panama

Guatemala

Mexico

El Salvador

Ibihugu 10 by’abanyura mu bibi kurusha ahandi

Chad

Niger

Sierra Leone

Iraq

Iran

Benin

Liberia

Guinea

Palestinian Territories

Congo (Brazzaville)

Ubu bushakashatsi buvuga ko umuco wo kwibanda ku byiza mu buzima ari wo utuma ibihugu byo muri Amerika y’Epfo biza imbere muri iki kiciro.

Naho Chad ya nyuma, abantu barindwi ku 10 basubije ko bagowe no kubona ifunguro bityo nta byiza babona.

61% y’ababajijwe muri iki gihugu basubije ko banagize ibibabaza umubiri wabo.

Chad iracyafite ibibazo by’ibikorwa remezo, amakimbirane mu gihugu, ubuzima n’imibereho nabyo biri inyuma ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere irimo.

Nubwo abo muri Chad aribo bahura n’ibibi, abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abagereki nibo bahura n’umujagararo kurusha abo muri Chad.

U Bugereki nibwo bufite abaturage benshi ku isi bafite umujagararo, 59% basubije ko bawugize umunsi ubanziriza ubu bushakashatsi, naho Abanyamerika bo ni 55%.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo