Rusizi: Ibura ry’amazi ryamuteye kuribwa n’imvubu agiye kuvoma

Uyu wariwe n’imvubu, ni umwana uwitwa Niyibizi Jean de Dieu w’imyaka 15 ukomoka mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama mu Kagari ka Ryankana, kuri ubu akaba arwariye mu Bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda (CHUB)

Umubyeyi we witwa Nyandwi Japhet, avuga ko umwana we w’imyaka 15 yakomerekejwe n’imvubu tariki ya 30 z’ukwezi kwa cumi uyu mwaka wa 2019, ngo bitewe n’uko yari yagiye kuvoma amazi mu mugezi wa Ruhwa kuko mu gace batuyemo nta mazi ahagije bafite.

Yagize "Imvubu yamuriye agaiye kuvoma amazi yo kunywa, nahageze nsanga abantu bahuruye, baramfasha tumugeza ku kigo nderabuzima cya Bugarama."

Akomeza avuga ko byabaye ngombwa ko bamwohereza ku bitaro bikuru bya Mibirizi, naho bamwohereza ku bya Bushenge nabo bamwhohereza ku bya Butare. gusa ngo byose byatewe n’uko nta amzi meza bagira mu gace batuyemo.

Ati:"ku musozi wacu dukoresha amazi ava mu itiyo. iyo rero itiyo twaribuze, tuvoma mu migezi itemba nka Ruhwa, n’iyindi....."

Akomeza avuga ko inzego bireba, zikwieye kubasha kubona amazi meza.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ikigega kihariye cy’ingoboka, buvuga ko nyuma yo kugezwaho ikibazo cy’uyu muturage wasagariwe n’imvubu, bahise batangira kumuha ubufasha.

NIBAKURE Florence ni umuyobozi ushinzwe indishyi muri iki kigega kihariye cy’ingoboka.

Yagize ati "Ibyo turi kumurera ahanini bishinigiye ku bwishingizi, kuko umunyarwanda wese agomba kwitabwaho. gusa nanone, dukwiye kwirinda kuvogera aho tuzi ko hari ibyatubuza ubuzima."

Akomeza avuga ko abaturiye ibyanya bikomye, bakwiye kuhitondera kuko bashobora kuhaburira ubuzima igihe bahavogereye.

Itegeko rigena indishyi kubyangijwe n’inyamaswa cyangwa uwakomerekejwe n’uwahitanywe nazo, riteganya ko ibyangijwe bimenyekanishwa mu gihe kitarenze amezi 2.

Naho uwa komerekejwe cyangwa agahitanwa n’inyamaswa byo bimenyekanishwa mugihe kitarenze imyaka 2. Kuri ubu itegeko riteganya ko Niyibizi Jean de Dieu avurwa agahabwa ubufasha bwose akeneye, yamara kwivuza muganga akazasuzuma ubumuga yatewe n’inyamaswa agahabwa indishyi z’akababaro n’indishyi mbangamira bukungu, hakurwemo amafaranga yatanzwe mu kumuvuza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo