Abaturage ngo baracyafite imbogamizi mu kuvugana n’abafite ubumuga bwo kutumwa no kutavuga

Mugihe buri mwaka 23 Nzeri 2019, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi rw’amarenga, bamwe mu baturage bavuga ko kuvugana n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bikirimo imbogamizi zishingiye ku kuba hari bamwe batazi urwo rurimi bakoresha.

Mukundufite Agens umubyeyi wo mu karere ka Huye ufite umwana utumva nta vuge yagize ati:” Abana bacu iyo bari ku ishuri kuko bahafite abarimu bazi ururimi rw’amarenga, baba banezerewe ariko iyo batashye mu biruhuko bagorwa no kumvikana nabo.”

Imwe mu miryango Nyarwanda yita kuburenganzira bw’abafite ubuga bwo kutumva no kutavuga, igaragaza ko abanyarwanda bose bagakwiye kwigishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo izo nzitizi ziveho.

RANGIRA Aime Fred, ni umukozi mu muryango nyarwanda uharanira ko abafite ubumuga bwo kutavuga bagerwaho n’amakuru.

Yagize ati:” Icyo kibazo twarakibonye ariko, mu buvugizi turi gukora harimo n’ubwo kureba ko hakongerwa abarezi bigisha ururimi rw’amarenga ndetse ku buryo no mumashuri yose abayagigamo bajya bagira ubumenyi bw’ibanze.

Magingo aya, ku isi yose habarurwa abasaga miliyoni 72 z’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Abagera kuri 80%, babarizwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho ngo bakoresha indimi z’amarenga zirenga 300.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo