Abaturage bavuze Radio imyato ku munsi wayo

Taliki ya 13 Gashyantare wari umunsi ngarukamwaka wahariwe Radio. Abaturage baganiriye n’umunyamakuru bavuga ko hari byinshi bungutse mu biganiro byayo.

Mu bihe bya kera ntibyari byoroshye kubona amakuru no kuyatanga, kuko ntakoranabuhanga ryari ryakaboneka ngo ryoroshye icyo gikorwa.

Ariko haje ibitangazamakuru bitandukanye nk’Ibinyamakuru byandika, television, radio n’ibindi bibasha kutugezaho amakuru ku buryo bworoshye. Gusa Radio nicyo gitangazamakuru cyorohera umuturage mu kumenya amakuru, ibi bishimangirwa n’ibyiza radio yabagejejeho.

Eugene Hagabimana ni umukozi wa kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ushinzwe itumanaho. Avuga ko Radio ari igitangazamakuru cyorohera umuturage kugitunga,akavuga ko hari ibigikenewe mu bitangazamakuru.

Usibye kandi gutanga amakuru radio yifashishwa nk’umuyoboro wo kwigisha abaturage ikaba kandi urubuga rwo kwidagadura, Kugeza ubu mu Rwanda, habarizwa radio zisaga 29 umunsi wa radio ukaba waremejwe 1946 n’ishami ry’umuryango w’abibumbye UNESCO.
.
.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo