Abaturage baratakambira Leta ngo ikemure ibibazo biri mu butaka

Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO bwaragaragaje ibibazo biri mu butaka, aho abaturage basaba ko Leta yabikemura kugirango imikoreshereze y’ubutaka igende neza.

Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 5 Ukuboza 2018, bwakorewe mu Turere dutanu, bwerekanye ibibazo bitandukanye birimo imisoro ku bukode bw’ubutaka, gutinda guhabwa ingurane, kutishyurwa ibyangijwe mu bucukuzi bw’amabuye no kwishyuzwa hagendewe ku gishushanyo mbonera kandi ibikorwa remezo biteganywa n’itegeko bitarubakwa.

Umuhuzabikorwa w’imishinga muri CLADHO akaba arinawe wakurikiranye ubwobushakashatsi, Murwanashyaka Evariste, yasobanuye ko basanze abaturage batishimiye ibijyanye n’imisoro ku bukode bw’ubutaka nuko itangwa.

Ikindi gishamikiye kuri iki ni uko ngo hari aho basanganga abaturage barisanze mu byanya byahariwe inganda kubera kudasobanukirwa igishushanyombonera kuko ngo 91% bavuze ko batagisobanukiwe, ibi bikaba bituma ngo amafaranga y’imisoro batanga kubutaka angana nayo ba nyiri izo nganda basora.

Ati “ 73% ntibasobanukiwe itegeko ry’ubutaka ,27% nibo batubwiye ko hari ibyo barisobanukiweho ,hari n’abaturage bisanze mu byanya by’inganda kuko bdasobanukiwe igishushanyo mbonera ,ugasanga basora amafaranga angina n’ay’inganda zosora,turasaba rero ko abaturage basobanurirwa itegeko ry’ubutaka”.
Ubu bushakasakashatsi kandi bwanagaragaje ko amafaranga agera ku bihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda y’ihererekanya ry’ubutaka “ Mutation” ngo ari menshi cyane bagasaba Leta ko yayagabanya.

JPEG - 21.3 kb
Nyuba yo kumurika ubushakashatsi inzego bireba zasubije ibibazo byabajijwe nabitabiriye imurikwa ry’ubushakashatsi
Nyuba yo kumurika ubushakashatsi inzego bireba zasubije ibibazo byabajijwe nabitabiriye imurikwa ry’ubushakashatsi

Ikindi ni uko abaturage basaba ko Leta yakuraho amafaranga ibihumbi bitanu Leta ibaca iyo bagiye gukosoza icyangombwa kuko ngo ataribo baba bakoze ikosa.
Murwanashyaka yavuze ko ubwo bakoraga ubu bushakashatsi, basanze Abunzi nabo badasobanukiwe itegeko ry’ubutaka.

Abimurwa ku nyungu rusange “ Expropriation” batinda kwishyurwa.

Murwanashyaka Evariste yabwiye itangazamakuru ko ubwo bakoraga ubushakashatsi basanze 95% by’abaturage bagiye kwimurwa ku nyungu rusange bishyurwa batinze aho bashobora kumara imyaka irenga ibiri kandi itegeko rivuga ko umuturage akimara kubarirwa aho azimurwa atagomba kumara amezi atatu atarishyurwa.

Ikindi gishamiye kuri iki ni uko abaturage ngo usanga bahabwa amafaranga macye ugereranyije n’agaciro kubutaka bwabo. Cladho ikaba isaba ko abaturagae bajya bagira uruhare mu kugena agaciro k’imitungo yabo mu gihe bagiye kwimurwa.

Hirya no hino ahacukurwa amabuye y’agaciro ngo usanga hari imitungo y’abaturage yangiritse ,abaturage bakabura aho babariza cyane ko ngo inzego zibanze nk’Uturere ngo zitagaragara mu masezerano abakuzi baba bagiranye na Leta. Ngo usanga ucukura amabuye y’agaciro aba yaragiranye amasezerano n’ibigo na za Minisiteri .

Aha Cladho yasabye Uturere natwo twajya tugaragara muri aya masezerano kugirango umuturage nawe bijye bimworohera kubona aho abariza mugihe abacukura amabuye y’agaciro bamwangirije.

JPEG - 31.1 kb
Abitabiriye imurikwa ry’ubushakashatsi babaza ibibazo
Abitabiriye imurikwa ry’ubushakashatsi babaza ibibazo

Uwari uhagarariye ikigo cya Leta gishinzwe ubutaka imicungire y’ubutaka ,Jean Baptiste Mukarage yavuze ko ibibazo byose byagaragajwe na Cladho ,ibyinshi ari ibishamikiye kumiterere y’itegeko ry’ubutaka kandi ko hari ibyo batangiye gukora kugirango ibigaragara ko bibangamiye abaturage bigende bikosorwa .

Yanavuze ko ubu ibishushanyombonera by’uturere n’imijyi bigiye kuvugururwa kuko imyaka itanu igiye gushira ngo ibi bikazakemura ibibazo byose bijyanye n’imikoreshereje y’ubutaka.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere dutandatu ,aritwo Musanze ,Ngororero, Gatsibo, Gisagara, Rusizi,Kamonyi , tubaka twaratoranyijwe hagendewe ku kuba hakunze kugaragara ibibzo mubutaka.

Daniel Hakizimana
umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo