Abaturage ba Kangondo yavuze byinshi ku ifungurwa rya Cyuma Hassan

Nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021 rugize umwere Umunyamakuru wa Ishema Tv, Niyonsega Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan ndetse rugategeka ko ahita afungurwa , ku wa Gatandatu agasohoka Gereza ya Nyarugenge(Mageragere ) aho yari afungwiye, abaturage ba Kangondo(Bannyahe) bavuze ko bishimiye ifungurwa rye ndetse banashimira ubutabera bw’ u Rwanda bwarebye kure.

Nzeyimana Charles utuye mu Mudugudu wa Kangondo ya kabiri (Bannyahe),Akagari Nyarutarama,Umurenge wa Remera ho mu Karere ka Gasabo aganira na Umubavu Tv Onlie na Umubavu.com yavuze ko ubutabera bw’u Rwanda bwahagaze mu kuri kuko Niyonsenga yaziraga ubusa kuko yavugaga ukuri agamije gukosora ibitagenda neza.

Muri iki kiganiro uyu muturage avuga ko Niyonsenga yaba yarazize inkuru yigeze gutangaza abakorera ubuvugizi harimo iy’uko basenyerwaga ndetse n’uburyo hari abasirikare bigeze kuza gusambanya abagore muri kariya gace.

Undi witwa Ihorahabona Jean de Dieu nawe utuye muri Kangondo ya Kabiri yavuze ko kumva Niyonsenga yafunguwe byamushimishije ,ngo nuko ari mu bihe bya Covid-19 naho ubundi hari kuba ibirori kuko ifungwa rye ryari ryabateye impungenge.

Ati’’Mu ifungwa rya Cyuma njye ndatekereza ko harimo n’ikibazo cyacu nubwo kitarakemuka’’

Yongeraho ati’’Ubutabera bw’u Rwanda turabuha amanota ku kibazo cya Cyuma’’

Barawugira Jean de la Paix utuye mu Mudugudu Cyibiraro ya Mbere we avuga ko kuba uyu munyamakuru yarafunguwe ari byiza kuko yakunze kubavugira ndetse ko bashimye ubutabera bwabonye ko ibyo yashinjwaga ntabyo yakoze.

Ngo kuba Cyuma yarafunzwe nta mpamvu n’imwe ahubwo ni uko habayeho kubavugira akaza kubizira ati’’Turashima Leta y’ubumwe kuba igeregeza kureba abarengana , ikabohora uwari uboshye’’

Ifungurwa ry’Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan rikaba ryaravuzweho n’abantu batandukanye barimo n’abanyamakuru bagenzi be bagaragaje ko bishimye kuko yarenganaga.

JPEG - 63.2 kb

Niyonsega Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan yagizwe umwere

Niyonsenga Dieudonne ’Cyuma Hassan’ yakunze kugaragara akora inkuru zivuganira abaturage bafite ibibazo bitandukanye ataretse no kunenga abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye akaba yari yatawe muri yombi tariki 15 Mata 2020.

Uyu munyamakuru yaregwaga ibyaha birimo inyandiko mpimbano, no kutubahiriza amabwirizwa ya Covid-19.

IGIFUNGO CYANJYE NI IGISEBO KURI RMC UBU NGEZE MUGIHUGU NDISHIMYE AVUZE IBINTU BIKOMEYE YAHUYE NABYO





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo