Abatesha agaciro imitungo muri ‘cyamunara’ aba mbere BAFASHWE

Urwego rushinzwe iperereza ku byaha (Rwanda Investigation Bureau,RIB) uyu munsi rwagaragaje abagabo bane (4) n’uwabatumye bashinjwa ibyaha bishingiye gutesha agaciro imitungo igurishwa muri cyamunara babitumwe n’abanyemari kugira ngo bayigure kuri macye cyane. Iperereza ryo guhiga n’abandi rirakomeje. Aba bakunze kwitwa ‘AbaMarines’.

Babajijwe ibibazo n’abanyamakuruBabajijwe ibibazo n’abanyamakuru
Ibyaha bikorerwa muri cyamunara mu cyumweru cyashize Minisitiri w’ubutabera yabigarutseho avuga ko ababikora ubu bahagurukiwe.

RIB yerekanye babiri muri bane bafashwe kuko abandi babiri bari bakibazwa, aba ngo bafashwe batesha agaciro station ya petrol muri cyamunara ku nyungu z’umunyemari waje kuyigura miliyoni zirenga gato magana atatu (300 000 000) kandi ifite agaciro ka miliyoni magana umunani(800 000 000Frw).

Aba bakomisiyoneri n’umunyamategeko bagiye muri cyamunara bose batumwe n’uyu mushoramari ngo nabo bajye muri cyamunara nk’abaguzi ariko nyamara intego yabo ari ugutesha agaciro no guca intege abandi baguzi kugira ngo igitezwa cyamunara kugirwe macye ashoboka.

Abagabo berekanywe uyu munsi ni Mbanzabugabo na Munyakazi baregwa gutesha agaciro imitungo y’abandi (ubwambuzi bushukana) mu cyamunara no gukoresha inyandiko mpimbano.

Aba bombi baganiriye n’itangazamakuru bahakana ibyo baregwa, bavuga ko bagiye mu ipiganwa nk’abandi.

Gutesha agaciro kugura iyi station aba bagabo babigezeho maze uwabatumye nawe wari mu baguzi aba ari we uyegukana kuri miliyoni magana atatu zirengaho, ariko nyuma aza kuyigurisha miliyoni magana umunani.

Mu minsi ishize Minisitiri w’ubutabera yavuze ku bakora bene ibi byaha muri CyamunaraMu minsi ishize Minisitiri w’ubutabera yavuze ku bakora bene ibi byaha muri Cyamunara
Mu cyumweru cyashize, mu nama yahuje inzego zifite aho zihuriye n’irangizwa ry’imanza Minisitiri Johnston Busingye yaburiye abatesha agaciro imitungo baburizamo ubutabera, ko bagomba kubireka inzira zikigendwa.

Minisitiri yagize ati “Haravugwa ruswa n’ibyaha biyishamikiyeho, birimo cyane cyane ubufatanye bwa bamwe mu bagurisha mu cyamunara, abaguzi, banki, abahesha b’inkiko, abagurisha ingwate, Abavoka, abagenagaciro, abakomisiyoneri n’abandi bagamije kwegukana imitungo igurishwa ku biciro biri munsi y’ibikwiye.”

Aba bagabo bane (4) bashinjwa, uwabatumye (nawe ukurikiranywe) bose yagiye abaha amafaranga arenga miliyoni eshanu buri umwe kugira ngo bamufashe gutesha agaciro icyo yashakaga kugura kuri macye.

Modeste Mbabazi umuvugizi w’Urwego rushinzwe iperereza ku byaha yavuze ko aba bagabo bafashwe kuko intego yabo yari ugutesha agaciro umutungo wa miliyoni 850 ukagurwa 330 gusa.

Ati “Iyo ukurikiranye usanga uwatsindiye cyamunara yarahaye aba bagabo kuri konti zabo umwe miliyoni 10, abandi eshanu(5), abandi eshatu(3), ukareba n’uko biyandikishije muri cyamunara bakagenda bikuramo kugeza ubwo ayisigaranye.”

Aba bagabo ngo bakoraga ibishoboka bakagaragaza ko umutungo ugurishwa ufite ibibazo ari na ko batazamura igiciro cyawo, bakagera aho bivanamo ku bw’umvikane n’ugomba gusigaramo wabatumye akaba awi we wegukana ikigurishwa ku giciro gito.

Nyiri Station ya Petrol yagurishijwe witwa Mukaremera Francine ni we watanze ikirego kuri RIB kugira ngo ikurikirane ibi byaha.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo