Abatekamutwe biyitirira abantu kuri facebook  bafashwe

Abatekamutwe bakoresha imbuga nkoranyambaga z’abandi, bamwe batangiye gufatwa. Urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha uyu munsi rwagaragaje abasore babiri bashinjwa ubwambuzi bushukana bifashishije Facebook bakabeshya ko ari ba ‘kanaka’ bazwi, kandi atari bo, bagasaba umuntu bashaka amafaranga.

Amafaranga y’ubutekamutwe yoherejwe kuri numero y’uyu ariko ahakana ko bafatanyijeAmafaranga y’ubutekamutwe yoherejwe kuri numero y’uyu ariko ahakana ko bafatanyije. Abafashwe umwe yitwa Usanase na mugenzi we Abdulkarim bafitanye isano wari umucumbikiye.

Usanase w’imyaka 21 gusa yafatiwe mu cyuho yandikira umwongereza witwa Fred Davis usanzwe ukorana n’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, yiyise uwitwa Kamanda wo mu Rwanda muri iri shyirahamwe usanzwe yandikirana na Davis. Amwandikira amubwira ibyo basanzwe bakorana ariko akanamwaka amafaranga yo kugirango amushakira aho azaba naza mu Rwanda.

Ibi Usanase arabyemera ndetse yavugaga uko yabigenje.

Amafaranga y’ibikorwa bakorana umwongereza ngo yayohereje azi ko ayoherereje Kamanda basanzwe bafatanya guteza imbere umukino wa Rugby.

Aya mafaranga ngo yoherejwe kuri numero ya telephone ya mugenzi Abdulkarim we bafitanye isano wari unamucumbikiye ari nawe ubu bafunganye ashinjwa ubufatanyacyaha.

Usanase mbere ngo yakoraga ibi byaha aba kwa Abdulkarim mu karere ka Ngoma, nyuma ngo aza kuhava aza i Kigali aho yemera ko hari n’abahanzi bo mu Rwanda yagiye yinjira muri account zabo agashyiraho amafoto y’abantu bafitenye ibibaza yaranyiza akabaka amafaranga.

Mu cyumweru gishize uyu musore yongeye gukoresha umwirondoro wa Abdulkarim mu gufata amafaranga.

Abdulkarim uhakana ko batafatanyije ati “yarampamagaye ndi mu kazi arambwira ngo ‘muzehe mfasha twakoresheje amazina yawe kubera nta byangobwa mfite, umfashe ayo mafaranga uyabikuze, bampa na compte muri Banke Urwego, nyuma bampa numero yo muri populaire ndagenda nyabashyiriraho.”

Uyu mugabo avuga ko atigeze atekereza ko ayo mafaranga ari ayo uyu musore yibye mu bushukanyi.

Usanase avuga ko amaze umwaka akora ubu bwambuzi ngo amaze kubivanamo agera kuri miliyoni eshatu (3 000 000Frw)

Usanase yemera kandi ko yakoresheje Facebook abeshya abantu ko ari we Jay Polly, Bull Dogg n’abandi bantu bazwi mu Rwanda ashuka abantu ngo bamuhe amafaranga azayabasubiza vuba.

Muri aba banyamitwe harimo n’abiyitirira abayobozi bakuru b’igihugu nka Minisitiri w’intebe na Minisitiri w’ingabo (uyu yafashwe umwaka ushize).

Modeste Mbabazi uvugira urwego rw’iperereza ku byaha yavuze ko ibi byaha byeze muri iki gihe kandi hari n’abandi bari gushakisha babikora. Asaba abantu kuba maso birinda gukorana n’abo batazi kuko bahuriye ku mbuga nkoranyambaga gusa.

Usanase Muhamed yamera ibi byaha akavuga ko akunze cyane cyane kwiyitirira abahanzi bo mu Rwanda Usanase Muhamed yamera ibi byaha akavuga ko akunze cyane cyane kwiyitirira abahanzi bo mu Rwanda, akavuga ko atigeze yiga ngo arangize ngo yarageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo