Abategetsi ba Afurika bihanganishije Abarundi

Nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, abategetsi b’ibihugu bya Afurika babaye aba mbere batangaje ubutumwa bwihanganisha Abarundi mu gihe cy’akababaro barimo.

Ubu ni ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter.

Bwana Nkurunziza ’yaryamiye ukuboko kw’abagabo’ ku wa Mbere nimugoroba nk’uko byatangajwe ejo ku wa Kabiri nimugoroba na Guverinoma, yari afite imyaka 55, Guverinoma ivuga ko yazize guhagarara k’umutima.

Nyuma y’amasaha macye iyi nkuru itangajwe ibiro by’umukuru w’igihugu cya Kenya nibyo byatangaje bwa mbere ubutumwa bwo gufata Abarundi mu mugongo.

Ubutumwa bwa Perezida Kenyatta buvuga ko Bwana Nkurunziza "yakoreye igihugu cye by’ikirenga, akoresha umuhate mu kubaka amahoro mu gihugu cye no mu karere".

Uwakurikiyeho ni Perezida John Magufuli wa Tanzania wavuze ko "yatunguwe cyane no kumva amakuru y’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza".

Bwana Magufuli yagize ati "Ndamwibuka mu muhate we wo guharanira amahoro, amajyambere na demokarasi".

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, utaragiranye umubano mwiza na Bwana Nkurunziza mu myaka itanu ishize, na we yatangaje ko yihanganisha Abarundi n’umuryango wa Nkurunziza.

Ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo, uheruka kugenderera u Burundi mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize wa 2019, byatangaje ubutumwa bw’Abanyecongo na we bwite bwo kwihanganisha Abarundi.

Abandi bategetsi b’ibihugu nka Macky Sall wa Senegal, Mohamed Farmaajo wa Somalia, Abiy Ahmed wa Ethioppia, Muhammadu Buhari wa Nigeria nabo batangaje ubutumwa nk’ubu bwo gukomeza Abarundi.

Liberat Mpfumukeko, umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba na Moussa Faki Mahamat perezida wa komisiyo y’ubumwe bwa Afurika nabo batangaje ubutumwa nk’ubu.

Kwihanganisha Abarundi n’umuryango wa Bwana Nkurunziza kandi byakozwe na Bwana Pierre Buyoya wabaye umukuru w’igihugu mu Burundi, utavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Yagize ati "…Kugenda kwe kubaye mu gihe cyo gusimburana k’ubutegetsi, uko gusimburana gukomeze mu kubahiriza ituze n’itegeko".


Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo (iburyo) ubwo aheruka gusura u Burundi mu mwaka ushize yakiriwe na mugenzi we Pierre Nkurunziza

Andi makuru yerekeye urupfu rwa Perezida Nkurunziza urayasanga muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo