Abasobanuzi bamaganye abasaba  ko filme zisobanuye zicibwa mu Rwanda

Abasobanuzi ba film bamaganye itangazo rya Federasiyo ya Sinema mu Rwanda yasohoye risaba ko film z’ udusobanuye zahagarikwa mu Rwanda.

Aba basobanuzi bavuga ko Federasiyo ya Sinema mu Rwanda yananiwe inshingano zayo none ngo ishaka kwivanga mu kazi kabo bavuganira Sinema z’ ahandi.

Iryo tangazo Federasiyo ya Sinema mu Rwanda yarisohoye muri uku kwezi kwa Kanama 2018 ivuga ko idashaka ko mu Rwanda hakomeza gucuruzwa Film z’ udusobanuye.

Impamvu nyamukuru yabo ngo ni ukwamagana ikorwa n’ icuruzwa zayo ma film asobanuye.

Banditse bagira bati “ Federasiyo ya Sinema mu Rwanda yongeye kubamenyesha ko ikorwa n’ icuruza ry’ Udusobanuye binyuranyije n’ amategeko arengera abahanzi mu Rwanda ndetse n’ amaserezerano mpuzamahanga yerekanye uburenganzira bw’ abahanzi u Rwanda rwasinye cyane cyane ko ababikora baba barabiherewe uburenganzira n’ aba nyiri bihangano”.

Bakomeje bavuga ko byagaragaye ko ikorwa n’ icuruzwa ry’ Udusobanuye byangije kandi bikomeje kwangiza isoko rya Film Nyarwanda mugihe abahanzi bo ubwabo bahagurukiye guteza imbere film mu rwego rwa Made in Rwanda.

Ngo ni muri urwo rwego Federasiyo ya Sinema mu Rwanda yamaganye uwo muco umaze gufata intera ndende mu buryo bubangamiye iterambere rya film Nyarwanda

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Kwezi Jean ukuriye iyo Federasiyo byemezwa na Sosiyete Nyarwanda y’ Abahanzi ‘RSAU’.

Icyo Abasobanuzi bo babivugaho

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke uwitwa Uwizeye Marc uzwi ku izina rya “Rocky Kirabiranya” akaba na Vice Perezida wa Coperative y’ Abasobanuzi yavuze ko hari itegeko rya UNESCO ribemerera kuba izo Sinema bazigeza ku Banyarwanda ngo rero ibyo Federasiyo ivuga sibyo kuko babikora byemewe n’ amategeko.

Ati “ Ikindi Federasiyo ya Sinema mu Rwanda iri ‘local’ ishinzwe film Nyarwanda sinzi impamvu bativuganira bakiha akazi ko kuvuganira Hollywood,Bollywood……

Abo biyo barabizi ko Sinema zabo tuzishyira mu kinyarwanda kuko icyo dukora ni ‘Dubbing’ nkikorwa mu bindi bihugu nubwo itaragera ku rwego nk’ urwo mu Bufaransa”.

Rocky yakomeje avuga ko nta muntu wemerewe kubabuza gusobanura izo film ngo keretse ari ba nyirazo.

Ati “ Ibyo Federasiyo ivuga ni ubujiji ngo bahagarike agasobanuye nibwo film zabo zizagurwa ni nko kuvuga ngo bahagarike umuceri kugirango ibirayi bigurwe cyangwa nka Ferwafa ikavuga ngo bahagarike imikino yo mu Bwongereza kugirango turebe shampiyona y’ u Rwanda!!”.

Ngo inama yagira Federasiyo ya Sinema ni ugukora film zifite ireme ngo kuko Abanyarwanda barasobanutse ntibagura ibyo babona ko bisondetse.

Ikindi kandi ngo Federasiyo nishyire imbaraga mu kuvugira Sinema Nyarwanda ishake ni cyayiteza imbere aho gushyira imbaraga mukuvugira abo ba Hollywood n’ ahandi.

Yasoje abwira abakunzi babo gutuza ngo kuko agasobanuye bazakomeza kugakora kandi ko byemewe no mu bindi bihugu nkuko babikora mu Rwanda.

Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Bg man Kuya 17-08-2018

Ariko iyi federation irarwaye pee !kuki ishaka kubangamira twe ab clients?ubuse barumva ko kuzihagarika aricyo kizatuma tureba film nyarwanda??aho baribeshya cyane.ahubwo ni bave mu magambo bakore cyane nabo baharanireko ibyabo byakwambuka imipaka.

She’ll Kuya 16-08-2018

Ibyo locky ,byose kampara bamenya wacu avuze Niko kuri ntago bazahagarika chanpiona ziburayi ngo kugirango dukunde turebe uwo mu Rwanda ,ushaka kureba ibifirm byo murwanda azabireba itabishaka yirebere udusobanuye twiza.

Havugimana fils kizimox Kuya 16-08-2018

Kbs abasobanuzi bakomeze bakore akazikose! Kbs Rocky turabizi ntiyikoraho! Naho abobandi baraho barasamye!bakore ibifite Ireme barebeko ibyabo bitazakundwa, none c haruwaruziko abanyarwanda tuzayoboka amagare? Akeza karigura nibakore ibyabo neza bizakundwa, naho agasobanuye wakanganya iki!!!?

Gasan Kuya 15-08-2018

Ark ibyombona kabone niyo bazihagarika ndabizi ko noneho izo nyarwanda baza zirebera urwanda burumwe yarugize umurima we abasobanuzi tubarinyum

Dj Bizzoo Kuya 15-08-2018

Ngewe shyigikiye firm zohanze kuko nizonkuramo umugati naho medini Rwanda zo ntakigenda kbsa ubworero ndumva mwabamurimo kutubangamira nkatwedukorera mumakarstiye