Barindwi bapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare i Abuja

Abasirikare barindwi bapfuye nyuma yuko indege y’igisirikare cya Nigeria ikoze impanuka habura gato ngo igere mu muhanda yo ku kibuga cy’indege mu murwa mukuru Abuja ku cyumweru mu gitondo, nkuko abategetsi babivuze.

Iyo ndege y’igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere yari yatangaje ko ifite ikibazo cyo kudakora kwa moteri, nkuko umuvugizi w’ingabo za Nigeria yabivuze mu butumwa bwo kuri Twitter.

Perezida Muhammadu Buhari yihanganishije imiryango yabuze abayo, avuga ko abo bapfuye bari abantu "bitangira akazi kandi b’abanyamurava".

Iyo ndege yari irimo kwerekeza i Minna muri leta ya Niger - imwe mu zigize Nigeria iri mu majyaruguru y’igihugu - kugerageza kurokora abantu 42 bari bashimuswe.

Mu rukurikirane rw’ubutumwa bwo kuri Twitter, Air Vice Marshal Ibikunle Daramola yasabye abaturage "gukomeza gutuza no gutegereza ibizava mu iperereza".

Yavuze ko abantu bose bari muri iyo ndege nto bapfuye.

Ababibonye bavuga ko bumvise urusaku rwinshi, nuko indege igashya, nkuko umunyamakuru wa BBC Ishaq Khalid abivuga.

Uwabibonye yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko umwuka w’ibintu byahiye n’ibinyabutabire wumvikana mu mwuka w’aho hantu impanuka yabereye, mu gihuru (ikigunda) cyegereye ku kibuga cy’indege.

Vice Marshal Daramola yabwiye BBC ko iyo ndege yari iri mu butumwa bwo kugerageza kurokora abantu 42, barimo abanyeshuri n’abarimu bashimuswe ku wa gatatu bakuwe mu ishuri bigamo bahaba mu mujyi wa Kagara.

Nuko ngo ihita isubira inyuma ubwo yagiraga ikibazo cya moteri idakora.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo