Abasirikare ba UPDF bishe abapolisi babiri babarashe

Abasirikare ba Uganda bishe barashe abapolisi babiri n’umusivili umwe, nyuma yo kubafatira mu cyuho bagerageza kwiba umugore wari uvuye ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe mu Mujyi wa Kampala.

Amakuru avuga ko umwe muri aba bapolisi bishwe, yakoreraga ku Biro bikuru bya Polisi biherereye i Kampala.

Abapfuye ni Constable Ambrose Byareta, Fred Turyomunsi n’umusivili byavuzwe ko yitwa James.

Ikinyamakuru The Daily Monitor kivuga ko uyu mugore yarimo avanwa i Entebbe ari mu modoka, akaba ari umunyamahanga.

Amakuru avuga ko ubwo yavaga ku kibuga cy’indege, aba bapolisi bamukurikiye baza kumuhagarika batangira kumushyiraho imbunda.

Umuvugizi wa Diviziyo ya Mbere mu Gisirikare cya Uganda, Maj Bilal Yusuf Katamba, yavuze ko bamenye amakuru y’aba bajura bakiri ku kibuga bahita babakurikira.

Ubwo aba bajura bitambikaga iyi modoka yari itwaye uyu mugore, aba basirikare nibwo bahise barasa aba bapolisi ndetse iperereza ryaje gufata imbunda yo mu bwoko bwa pistol muri aka gace.

Ubu bujura bwabaye mu gihe hari hashize iminsi mike, abapolisi babiri muri aka gace batawe muri yombi ubwo bakaga ruswa y’amashilingi miliyoni 250, umuyobozi w’umuturirwa uzwi nka Kooki Towers.

Aba bapolisi bakaga uyu mucuruzi amashilingi bamushinja ko ubwo yazamuraga inyubako ngo yari yarubakiyeho imibiri y’abantu babiri.

Uwo muherwe yahise abimenyesha inzego z’umutekano zita muri yombi abo bapolisi barimo bakira ruswa.

SIDA se irica, SIDA ntacyo itwaye, iki ni cyo kibi, ujya kurongora umuntu uzi ko arwaye SIDA uvuga uti ‘nzagenda bampe ikinini nibereho’ ariko Coronavirus nta muti ifite, abakire batitiye, byose barabivuze muri iyi Video :





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo