Abasirikare ba FARDC bafungiye kwiba imyaka y’abaturage

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo umunani ba FARDC bafashwe na bagenzi babo ndetse na Polisi bari kwiba imyaka y’abaturage batuye ahitwa i Kabingo irimo ibigori, ibishyimbo n’ifu bahita bafungirwa i Minembwe.

Ikinyamakuru Imurenge.com kivuga ko aba basirikare ba FARDC biraye mu bigori, ibishyimbo n’ifu by’abaturage ubwo bari bahunze intambara zo muri aka gace.

Ku wa 21 ukuboza 2019 ni bwo abasirikare na Polisi bafashe aba basirikare umunani bikoreye ku mutwe iyi myaka bari bibye mu mazu y’abaturage bari bahunze intambara.

Abaturage ba Minembwe bakunze gutunga agatoki zimwe mu ngabo za Leta ko ziza kubasahura imyaka yabo zarangiza zikabakanga zibabwira ko uzibesha akavuga azaraswa.

Komanda wa Brigade ya 12,Col.Bitangaro Clement yabwiye iki kinyamakuru ko aya makuru y’ubujura bw’aba basirikare ba FARDC ari ukuri ndetse bagiye kubahana bagendeye ku mategeko ya gisirikare kugira ngo binabere urugero abandi bokamwe n’iyi ngeso yo kurya akatagabuye.

Abasirikare ba FARDC bivugwa ko bazengereje utundi duce twa Gahwera, Masha,Rutigita, Gaseke n’ahandi henshi.

Irebere na VIDEO utapfa gusanga hafi: Mu ma saa munani z’ijoro abasenyewe amazu imvura yari ibamereye nabi, ubuyobozi buti "Ntawurara hanze twabashakiye aho bacumbika":





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo