Abasirikare 13 b’Abafaransa baguye mu mpanuka za Kajugujugu

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa bitangaza ko abasirikare 13 bahitanywe n’impanuka ya Kajugujugu ebyiri mu bitero byarimo bigabwa ku barwanyi bagendera ku matwara akaze y’idini ya Isilamu.

Itangazo ryasohowe na Perezidansi y’u Bufaransa, rivuga ko iyo mpanuka yabaye ku mugoroba w’ejo ku wa mbere.

Perezida w’u Bufaransa. Emmanuel Macron avuga ko yababajwe cyane n’iyo mpanuka.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Macron yagize ati "Izo ncungu 13 zari zirajwe ishinga n’intumbero imwe gusa: kudukingira. Mfatanije umubabaro n’incuti n’abagenzi babo".

Mu 2013, u Bufaransa bwohereje ibihumbi by’abasirikare muri Mali nyuma yuko abarwanyi bagendera ku matwara akaze y’idini ya Isilamu bigaruriye igice kitari gito cy’uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Igisirikare cya Mali cyisubije icyo gice ariko imvururu zirakomeza, mbere zikaba zaradukiriye n’ibindi bihugu muri ako karere.

Abasirikare 4500 b’abafaransa ni bo boherejwe gufasha ingabo z’ibihugu bya Mali, Mauritania, Niger, Burkina Faso na Tchad mu kurwanya abo barwanyi.

Icyateye iyo mpanuka yabaye ejo ku wa Mbere ntikiramenyekana, ariko amakuru atangazwa na Minisiteri y’Umutekano y’u Bufaransa nkuko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, avuga ko ari Kajugujuru ebyiri zagonyanye.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, hari undi musirikare w’u Bufaransa, Brigadier Ronan Pointeau, wahitanywe n’igisasu cyaturikiye hafi y’imodoka ye.

Impanuka y’ejo ku wa Mbere, ni yo ya mbere ikomeye ihekuye u Bufaransa kuva bugiye gufasha igihugu cya Mali.

Abasirikare 38 b’abafaransa ni bo bamaze kwicwa muri Mali kuva mu 2013.


Kuva mu 2013, u Bufaransa bwohereje ingabo muri Mali gufasha igisirikare cy’iki gihugu kurwanya imitwe y’abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya Isilamu

Iyumvire uburyo umunyamakuru Gatera yagambaniwe agafungwa:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo