Abashinzwe amatora muri USA baratesha agaciro ibirego bya Trump

Abategetsi bashinzwe amatora ku rwego rwa Amerika bavuze ko amatora ya Perezida ya 2020 ariyo "matora yizewe kurusha ayandi mu mateka ya Amerika" batesha agaciro ibivugwa na Trump ko yaranzwe n’uburiganya.

Komite ishinzwe iby’umutekano mu matora mu gihugu yavuze ko "nta gihamya ko uburyo bwo gutora bwasibye, bwataye, bwahinduye amajwi, cyangwa ikindi kidasobanutse".

Aba bavuze ibi nyuma y’uko Perezida Donald Trump atangaje ko hari amajwi miliyoni 2.7 yari aye "yasibwe" n’imashini z’itora mu cyumweru gishize.

Bwana Trump kugeza ubu ntaremera ko Joe Biden ari we biteganywa ko yatsinze amatora.

Abo bashinzwe amatora bavuze iki?

Ibiro byo muri ’Minisiteri’ y’Umutekano byari bishinzwe gucunga uburyo bukoreshwa mu gutora ku itariki 03 z’uku kwezi, byasohoye itangazo ejo ku wa Kane.

Komite yabyo yitwa Cybersecurity and Infrastructure Security Agency (Cisa) yagize iti "Mu gihe tuzi ko hari ibirego bidafite ishingiro no gutanga amakuru atariyo ku matora yacu, twabizeza ko dufite ikizere gikomeye cy’umutekano n’ubudakemwa by’amatora yacu, namwe mukwiye kugira.

"Iyo ufite ibibazo, wegera abashinzwe amatora nk’abantu bizewe mu gihe bari kugenzura amatora."

Ukuriye komite ya CISA Christopher Krebs yavuze ko yiteguye kwirukanwa na Trump, nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru Reuters.

Ku wa Kane, Bwana Krebs yatangaje ubutumwa bwari bwatangajwe mbere n’inzobere mu mategeko y’amatora bugira buti "Rwose mwitangaza ibintu bidafite ishingiro ku mashini z’itora, nubwo byaba byatangajwe na Perezida".

Umutegetsi wungirije wa CISA we ejo ku wa Kane yareguye. Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru White House isabye ko yegura, nk’uko Reuters ibivuga.

Abarepubulikani bari guhindukirira Biden?

Umubare muto ariko uri kwiyongera w’abakuru mu ishyaka ry’Abarepubulikani, uri gusaba ko Joe Biden ahabwa raporo y’ubutasi ihabwa Perezida buri munsi.

Lindsey Grahm, umusenateri uri mu bashyigikira cyane Trump, ari mu bavuze ko Biden yatangira guhabwa iyo raporo, ubusanzwe ihabwa Perezida watowe.

Gusa abarepubulikani benshi mu nteko baracyahagaze kuri Trump mu kwanga ko yemera ko yatsinzwe.

Trump akomeje inkubiri yo kuvuga ko amatora yaranzwe no kumwiba amajwi, nubwo nta bimenyetso yerekana.

Hagati y’Abarepubulikani 10 na 20 mu nteko bamaze gushimira Biden ko yatsinze cyangwa bemeye ko guhererekanya ubutegetsi bitangira. Gusa abenshi ntibaremeza kumugaragaro ko Biden yatsinze.


Lindsey Graham ni umwe mu bashyigikiye ko Biden ahabwa raporo ya buri munsi y’ubutasi, ariko akomeje kuba ku ruhande rwa Trump

Senateri Chris Coons w’Umudemokarate yabwiye Televiziyo ya CNN ko hari bagenzi be b’Abarepubulikani bamusabye gushimira mu izina ryabo Biden ku ntsinzi kuko bo batabivuga ku mugaragaro.

Kuki Abarepubulikani bakifashe?

Chuck Schumer umusenateri uyoboye bagenzi be b’Abademokarate muri Sena yavuze ko "bari gushidikanya ku matora nta yindi mpamvu ibibatera uretse gutinya Donald Trump".

Kugeza ubu, Biden ari imbere ya Trump ho amajwi miliyoni 5.2, ni asaga 3.4% kandi imibare yerekana ko yamaze kubona amajwi ahagije atora muri buri leta kugira ngo atsinde.

Kuva ku wa Gatandatu hatangazwa ibyavuye mu matora bya mbere, Bwana Trump ntabwo yigaragaza mu ruhame.

Hari amakuru avuga ko yabwiye inshuti ze ko ashaka gutangiza ikigo cy’itangazamakuru cyo gusimbura Fox News, isanzwe imushyigikira cyane ariko ubu akaba abona itamuriho neza.

CBS News, umufatanyabikorwa wa BBC, ivuga ko Bwana Trump kandi ari kuganira yeruye ku buryo yakongera akiyamamaza mu 2024 ngo arebe ko yasubira muri White House.

Biden ageze kuki?

Ejo ku wa Kane yavuganye na Papa Francis, wamuhaye "umugisha no kumushimira intsinzi". Biden azaba abaye Perezida wa Kabiri gusa wa Amerika w’umugatulika.

Ejo kandi yamaze umunsi wose avugana n’ikipe ye muri leta ya Delaware, aho ategura ibijyanye no gushyiraho abazaba bagize Guverinoma ye.

Ku wa Gatatu, yatangaje ko Ron Klain wahoze ari umujyanama we, azaba ari we ukuriye ibiro bya Pereizida.


Umwe mu bashyigikiye Joe Biden muri leta ya Wisconsin mu gihe cy’amatora

Uburyo umuhanuzi yamubeshye ko ngo adakwiranye n’umugore we ahubwo bikarangira amumutwaye we agasigara aririra mu myotsi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo