Abasenyewe ’Bannyahe’ baribaza uhana Leta mu gihe yishe amategeko-Video

Abaturage bari mu basenyewe amazu n’Umujyi wa Kigali uvuga ko uri kubarinda kuba bakwibasirwa n’ibiza abandi uvuga ko ari mu gishanga mu Midugudu ya Kangondo ya Mbere, iya Kabiri na Kibiraro, bavuga ko batumva neza uburyo iyo umuntu yibeshye akica itegeko ahita ahanwa ariko bakibaza uhana Leta mu gihe yo yishe amategeko yashyizeho.

Ikibazo cy’aba baturage basenyewe i Nyaruratarama hazwi cyane nka ’Bannyahe’ cyakomeje kuvugisha benshi bamwe bibaza niba Leta yarananiwe kugikemura cyane ko n’aho bimuwe hari umushoramari ushaka kuhakoresha, abandi bakavuga ko aho kigereye hakenewe umukuru w’igihugu wenyine.

Mu baganiriye n’UMUBAVU umwe aribaza uko bigenda mu gihe Leta yishe amategeko yashyizweho, undi akavuga ko mu gihe nk’iki mu Rwanda ntawukeneye kubona amatongo mu gihe undi we avuga ko bigoye kubabarira Leta kubera ibi yabakoreye.

Umwe ati "Ndashaka bansobanurire, amategeko y’u Rwanda ari clear arasobanutse. ese ndibaza amategeko y’u Rwanda ko nzi ko jyewe iyo nibeshye nkaryica, hari ibihano mpura na byo. Ese Leta yo iyo yishe amategeko yashyizeho yo bigenda bite? icyo kintu ndashaka nzagisobanurirwe ncyumve wenda nk’umudepite akinsobanurira".

Uyu aritsa ku byakunze kugarukwaho na bagenzi be bibaza impamvu bakomeje gutakaka Abadepite nk’Intumwa zabo ntizibatabare ngo zibavuganire amategeko yubahirizwe, ati "Kandi mfite ikibazo, ubundi iki gihugu cyacu kirimo Abadepite?".

Kuri iki hari undi wo muri aba uherutse kubwira UMUBAVU ko we adafata Abadepite nk’intumwa za rubanda kuko ngo mu myaka itatu bamaranye ikibazo batigeze bababona babavuganira ngo ikibazo cyabo gikemuke.

Babishingira ku kuba muri Werurwe uyu mwaka barandikiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basaba ubutabazi bwihuse ngo badasenyerwa bakanyagwa ibyabo ku gahato hitwajwe ibiza ariko kugeza n’ubu bakaba batarigeze basubizwa nkuko bamwe mu baherutse kuganira n’UMUBAVU babivuze.

Aba baturage bavuga ko inzu bubakiwe n’umushoramari "bahatirwa kujyamo zitaberanye n’imiryango yabo".

Banditse bati "Urugero usanga abenshi muri twe bafite umuryango w’abantu batanu kuzamura bagenerwa inzu y’icyumba kimwe izwi nka ’chambrette’".

URAMWUMVA MU KIGANIRO TWAGIRANYE MURI IYI VIDEO:

Undi ati "Ntabwo tukifuza u Rwanda rw’amatongo, batubabarire rwose n’iyo bampa inzu tureke n’iyo Chambrette n’iyo nazanagura indi cyangwa iki, ntabwo nzishimira inzu nk’iyo nari mfite mu buzima ntibizabaho n’umunsi n’umwe".

Undi we agaruka ku kuba ikibazo cyabo cyararambiranye kandi nyamara amategeko ateganya ko ingurane ikwiye itagomba kurenza iminsi 120, ati "Wenda iyo biza no kwihuta ntibirambirane nkuko byarambiranye, ntiduhure n’ibibazo nk’ibyo turi guhura na byo wenda twari mkubyakira bitatugoye".

Ngo imitima yabo yararangiye kubabarira Leta yabasenyeye ntibiri hafi, ati "Ubu imitima yacu yararangiye ntabwo nzi ikintu cyatuma Leta tuyibabarira".

Itegeko ryo mu 2015 kwimura abantu ku bw’inyungu rusange mu Rwanda rivuga ko abantu bimurwa bahawe inyungu ikwiriye yumvikanyweho n’impande zombi, nyuma yo gukorerwa igenagaciro ry’umutungo w’abimurwa.

Iri tegeko rivuga ko ’umuntu wisubiyeho akareka igikorwa cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange cyangwa warengeje igihe cyo kwishyura indishyi ikwiye yishyura indishyi ya 5% y’ubukerererwe bwo kwishyura indishyi ikwiye’.

Rimwe mu magenagaciro yakozwe ku mitungo yabo ryerekanye imitungo yabo bose hamwe ibarirwa kuri miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aho guhabwa amafaranga nk’uko bo babyifuzaga, umushoramari ushyigikiwe n’ubutegetsi yabubakiye Umudugudu w’amagorofa mu Busanza atabyumvikanyeho n’abagomba kwimuka bari mu miryango isaga 1600 nk’uko babivuga.

Ipfundo ry’ikibazo rikaba rishingiye ku itegeko ryo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange rivuga ko inyungu ikwiye ari iyumvikanyweho n’impande zombi.

BYOSE URABYIYUMVIRA MURI IKI KIGANIRO TWAGIRANYE N’ABA BATURAGE BASENYEWE INZU BANNYAHE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo