Abasenyewe ’Bannyahe’ bakambitse amahema mu matongo y’ahari inzu zabo

Abaturage bari batuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyarutarama mu Mudugudu wa Kangondo ya II hazwi cyane nka ’Bannyahe’ bakaza gusenyerwa amazu n’Umujyi wa Kigali uvuga ko uri kubarinda ibiza, mu gisa nk’imyigaragambyo ubu batangiye gutera amahema mu matongo y’aho bari batuye nyuma yuko ubuyobozi bunaniwe kubishyurira ubukode bari bemerewe mu gihe batarahabwa ingurane.

Ubwo gahunda yo kubarinda ibiza nkuko ubutegetsi bwabivugaga yari irimbanyije, bo bavugaga ko umujyi wa Kigali ushaka kubasenyera ukabanyaga imitungo yabo witwaje ibiza mu gihe ikibazo cyabo kimaze imyaka itatu gikurikiranwa.

Ubwo UMUBAVU wageraga Bannyahe wasanze koko aba baturage bariye karungu batangiye gushinga amahema mu matongo y’ahahoze inzu zabo, bakavuga ko bananiwe guhora birukanka ku buyobozi butabakemurira ikibazo.

Bahuriza ku kuba ubu badafite aho kwerekeza imiryango yabo kuko ngo bagiye kumara amezi atatu arenga batabona n’amafaranga bari baremerewe yo kuba bakodesha inzu babamo mu gihe batarahabwa ingurane ikwiye y’imitungo yabo dore ko abenshi banabariwe bakaba bafite igenagaciro ry’imitungo yabo hakaba harabuze kubishyura gusa ngo bongere biyubake.

Umwe mu baganiriye n’UMUBAVU wasanze ahahoze inzu ye yavuze ko batishimye kubw’imitungo yabo itarahawe agaciro bikaba bimaze imyaka igera kuri itatu ngo bisa nk’aho bambuwe.

Ati "Nkuko mubona turi hano duhari kubw’uko tubabaye ntabwo twishimye kubw’imitungo yacu itarahawe agaciro, tumaze imyaka igera kuri itatu bisa nkaho twambuwe imitungo yacu".

Yavuze ko mbere yo kujya gukambika amahema mju matongo yabo, babanje kubimenyesha ubuyobozi n’inzego z’umutekano, ati "Mbere yuko ibi biba twabanje kubimenyesha inzego z’ubuyobozi, twagiye ku Mujyi wa Kigali batubwira ko badafite ububasha bwo gukemura ikibazo cyacu".

Avuga ko bahise bajya no ku Karere ka Gasabo na ko kakababwira ko nta bushobozi bafite bwo gukemura ikibazo cyabo, ati "Batwohereza ku Karere ka Gasabo tugezeyo batubwira yuko nta bubasha na bo bafite bwo kugikemura ariko mu masezserano twagiranye, twagiranye amaseszerano ko bagomba kuduha ingurane y’imitungo yacu y’imitungo yacu ndetse ko mu gihe itaraboneka bazaba badukodeshereza kugeza igihe baduhaye ingurane ikwiriye".

Ngo uretse n’ingurane ikwiriye imitungo yabo, n’ayo gukodesha aho kuba batuje imiryango yabo bayaheruka mu mezi atanu, ati "Ingurane ikwiriye ntabwo twayibonye n’ubukode ntabwo twabonye tumaze amezi atanu ntayo bigese baduha".

Avuga ko ngo bayahaye bamwe abandi ntibayahabwe bikabababaza, ati "Icyatubabaje kurenza ibindi bafashe bamwe barayabaha twe barayatwima tugiyeyo batubwira ko bagiye kwiga ku kibazo cyacu".

Mbere yo gushinga amahema mu matongo yabo ngo babimenyesheje Polisi ibizeza ko igiye kubakorera ubuvuzi aho ngo banasaba ko baba batijwe amashuri bagacumbikiramo imiryango yabo mu gihe batarabona aho kuyerekeza.

Akomeza avuga ko bafashe iki cyemezo cyo gukambika mu matongo nyuma yo kubona ko ubuyobozi bukomeje kubirengagiza. Icyakora avuga ko bagiye kubona bakabona bohererejwe amafaranga ibihumbi 20 kuri Konti zabo bakibaza icyo yabamarira bamaze amezi atanu badahabwa ibiri mu masezerano bagiranye.

Undi waganiriye n’UMUBAVU na we ntiyumva uburyo ubwo basenyerwaga basezeranyijwe gukodesherezwa aho kuba mu gihe cy’amezi atatu ndetse bakaba bahawe ingurane ikwiye imitungo yabo none ngo nyuma y’ayo mezi hakaba hashize amezi atanu.

Ati "Baradusenyeye barangije badukodeshereza amezi atatu baratubwira ngo nyuma y’amezi atatu bazaba bamaze kutwereka aho kuba cyangwa baduhe ingurane yacu ikwiriye, nyuma y’icyo gihe none amezi atanu arashize".

Undi muturage wa Kangoondo ya Kabiri we ntiyumva uburyo ngo Leta ikangurira abaturage kurinda ibyagezweho ariko bo bakaba barasenyewe ibyo bari baragezeho, ati "Baradukangurira ngo, ibyagezweho ntawabisenya tureba, ese kuki basenya ibyacu, twebwe turi iki? Turamenya niba turi abanyagihugu cyangwa turi impunzi".

Kuri iki kibazo n’ubundi gisanzwe kizwi cyane n’inzego zitandukanye ariko ntizigikemure, ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bubinyujije kuri Twitter bwasubije uwavugaga ko aba baturage ba Kangondo ya II batangiye gutera amahema ko bukizi kandi burimo kugishakira igisubizo kirambye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kuri Twitter bwagize buti "Iki kibazo Ubuyobozi bw’Akarere burakizi kandi burimo kugishakira igisubizo kirambye n’amafaranga y’ubukode abayemerewe bakaba baratanze ibisabwa bagiye kuyahabwa nk’uko n’ubundi na mbere hose bayahabwaga".

Gusa benshi mu babonye iki gisubizo cy’Akarere ka Gasabo kuri iki kibazo, bagaragaje ko batumva uburyo ikibazo kimaze igihe kingana gutya kitarakemurwa, bakanaheraho bakemanga ibyo aka Karere kasubije dore ko no mu baganiriye n’UMUBAVU bavuze ko n’uyu munsi bageze ku Karere kakababwira ko nta bushobozi bafite bwo kugikemura mu gihe bari banavuye ku Mujyi wa Kigali na wo ubabwiye utyo.

BYINSHI UMUBAVU WAGANIRIYE N’ABATURAGE BA KANGONDO YA KABIRI URABYIYUMVIRA MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo