Abarwanya u Rwanda barakinisha umuriro nibawujyamo uzabotsa-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yaburiye abantu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ababwira ko abarwanya u Rwanda baba bakinisha umuriro bityo ko nibawegera uzabotsa.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 8 Gicurasi 2019 aho ari mu karere ka Burera mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu mu ntara y’Amajyaruguru no mu Burengerazuba bw’u Rwanda by’umwihariko muri gahunda yo kwegera abaturage no kuganira nabo.

Yavuze ko u Rwanda rukomeye ku mutekano warwo kuko ruzi agaciro kawo, abwira abarwanya u Rwanda ko bari gukinisha umuriro ndetse ko nibawegera bazashya.

Ati “N’abashaka kubajyamo bakajya kubakoresha muge mubabwira ko barakinisha umuriro nibawujyamo uzabotsa”.

Yavuze kandi ko ntawe u Rwanda rwakwingingira kuruha umutekano kuko ari uburenganzira bwarwo kuwubona, bityo uwo ari we wese akaba agomba kuwuruha byanze bikunze.

Yagize ati “Ntabwo twakwingingira umuntu kuduha umutekano. Bagomba kuwuduha byanze bikunze. Ndavuga ababa baturimo n’abari ahandi. Nabo tubageraho. N’abari hanze y’igihugu bahora bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu... bamwe baratwizanira ikibazo tukagikemura. Ni ukubiha igihe gusa. Hari abandi tuzazana batarizana, ni ho mvugira ko umutekano ari ku neza mbere na mbere. Uburyo bundi, ni ku ngufu kandi turazifite.”

PNG - 1 Mb
Abaturage babarirwa mu bihumbi bo mu karere ka Burera bari baje kwakira Perezida Kagame

PNG - 780.9 kb
Perezida Paul Kagame yavuze ko abarwanya u Rwanda ’bakina n’umuriro’

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo