Abarundikazi 41  basanzwe  bafungiranye mu nzu i  Kampala bagiye gucuruzwa

Abarundikazi 41 bafashwe bari bafungiranye mu nzu imwe i Kampala muri Uganda, bagomba kujyanwa mu bihugu y’Abarabu nk’uko byemezwa n’abashinzwe Iperereza muri iki gihugu.

Uganda ivuga ko igomba gusubiza aba barundikazi mu gihugu cyabo nk’uko Charles Twine uvugira ibiro by’iperereza rya Uganda yabwiye BBC dukesha iyi nkuru.

Charles Twine yakomeje avuga ko aba barundikazi bose bose bavuye mu Burundi bazanwa muri Uganda, aho bashyizwe mu nzu bategereje kujyanwa mu bihugu by’Abarabu.Ngo ubucuruzi bw’abantu bukorerwa ku barundikazi bajyanwa mu bihubu by’Abarabu bumaze iminsi buvugwa.

Twine avuga ko hafashwe umugabo w’Umurundi w’imyaka 40 ashinjwa gukora ubwo bucuruzi , abo yari atwaye bakaba bari bashyizwe mu nzu iri ahitwa i Bulenga mu Mujyi wa Kampala aho ntawari wemerewe gusohoka ngo amakuru bayahawe n’Abarundi basanzwe baba muri uyu mujyi.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko hari abarundikazi bafatanywe n’uwo mubago bavuga ko yabakoresheje imibonano mpuzabitsina.Twine yabwiye BBC ko kugeza ubu nta kirego barakira ko hari abo uwo mugabo yaba yarafashe ku ngufu bamwe muri abo bagore.

Mu butumwa bwanditse Twine yagize ati:"Ubu hari igikorwa cyo gusubiza mu gihugu cyabo abo bafashwe, hanyuma uwo ushinjwa na we akurikiranwe n’ubutabera. "

Hamaze kuhgaragara umubare munini w’aba bakobwa n’abahungu baba bajyanywe babeshywa ko bagiye guhabwa akazi mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Oman, Qatar, Kuwait, Iraq, Iran, Misiri, Turikiya, Algeria, Thailand, Bahrain n’u Bushinwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo