Abarundi  basaga 200 birukanwe mu Rwanda

Abarundi babaga mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakomje gusubizwa iwabo kuva mu cyumweru gishize, aho kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Kamena 2018, abandi bagera kuri 203 bakiriwe mu Ntara ya Kirundo nyuma yo kwirukanwa.

Igipolisi cy’u Burundi kiravuga ko muri aba birukanwe bakiriwe mu Ntara ya Kirundo abagera kuri 92 bakomoka muri Komini Busoni, 41 bakaba ari abo muri Komini Bugabira, 5 bo muri Komini Gitobe, 32 bo muri Komini Kirundo, 2 bo muri Komini Bwambarangwe, 5 bo muri Komini Ntega, 13 bo muri Komini Vumbi, 4 bo mu Ntara ya Ngozi, abandi 9 bakaba abakomoka mu Ntara ya Muyinga. Barimo abagabo 136, abagore 36 n’abana 31.

Abayobozi mu Ntara ya Kirundo bakaba bavuga ko abo Barundi birukanwe bashinjwa kwanga kujya kuba mu nkambi y’impunzi ya Mahama.

Aba barundi bakaba bavuga ko banze kujya kuba mu nkambi kuko bataje mu Rwanda bahunze ahubwo baje kuhashaka ubuzima, ndetse bamwe ngo bakaba bari barashakanye n’Abanyarwanda baranabyaranye. Ibi ngo bikaba bibatandukanya n’imiryango bari barashyingiranwe mu Rwanda.

Aba kandi barinubira kwirukanwa ariko ibyabo bigasigara inyuma nk’ibihingwa bari barahinze n’ibindi nk’uko urubuga Ubmnews rwo mu Burundi ruvuga.

Kuwa Gatandatu ushize, itariki 23 kamena nibwo abandi Barundi 115 babaga mu Rwanda nabwo basubijwe iwabobanyuze ku Kanyaru bakirwa muri Komini Ntega yo mu Ntara ya Kirundo.

Twagerageje kumva icyo minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga kuri iki kibazo cy’aba barundi birukanwe nyamara bari barashakanye n’Abanyarwanda ngo twumve ahazaza h’abana babyaranye, ariko ntibyadukundira.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo