Abarundi barindwi bafunzwe  bazira kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Inzego zishinzwe umutekano mu Burundi zatangaje ko zataye muri yombi abantu barindwi bakoreraga ubucuruzi ku butaka bw’u Rwanda mu gihe ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwahagaze.

Abafashwe muri uku kwezi kwa Gatanu ni abagabo barindwi bafatanywe amabaro y’imyenda ya caguwa nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Burundi, bafatiwe mu Ntara ya Kirundo muri Komine Bugabira.

Kuva mu 2014 ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi bwarahagaze kubera urwikekwe aho buri gihugu gishinja umuturanyi wacyo uruhare mu kugihungabanyiriza umutekano.

Byaje guhumira ku mirari nyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015, isanganya ryakurikiwe n’umubare munini w’impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda kubera imvururu n’urugomo zakorerwaga mu gihugu cyabo.

U Burundi bwabujije abaturage babwo kugira ibicuruzwa bongera kohereza mu Rwanda, Abanyarwanda na bo bahagarika kwinjira ku butaka bw’u Burundi hirindwa ko umutekano wabo wahungabana.

Imipaka ya Bugarama, Kanyaru Haut, Kanyaru Bas na Nemba nticyakira urujya n’uruza rw’Abarundi n’Abanyarwanda nka mbere.

Uretse ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, umubano mubi w’u Rwanda n’u Burundi wagize ingaruka no ku miryango imwe yashyingiranye cyangwa ifitanye amasano muri za komine Kabarore, Busiga, Mwumba, Marangara na Ntega aho imigenderanire yayo n’abayo bo mu turere twa Nyaruguru na Gisagara mu majyepfo y’u Rwanda.

Abayobozi ku mpande zombi mu bihe bitandukanye bagiye batangaza ko hari ubushake n’intambwe imaze guterwa ku buryo hari icyizere ko mu bihe bya vuba ibihugu byombi bishobora kongera guhahirana.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo