Abarundi 30 babujijwe gusubira i Burayi bivugwa ko ari ku neza yabo

Leta y’u Burundi iremeza amakuru y’uko yabujije abantu bagera kuri 30 kuva mu gihugu berekeza mu bindi bihugu bafitemo ubwenegihugu bwa Kabiri.

Aba bakumiriwe, babujijwe kurira indege ku wa Gatandatu ku cyo abategesti basobanura nk’ineza yabo.

Kugeza ubu ntibizwi neza aho baherereye n’igihe bashobora kwemererwa gufata urugendo rwabo.

Zimwe mu ngingo Leta y’u Burundi yafashe mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus/COVID-19, ni kubuza ingendo z’indege zitari izitwaye ibicuruzwa.

Aba babujijwe kugenda ni abashakaga kwipakiza mu ndege yoherejwe n’igihugu cy’u Bubirigi ngo itahane ababirigi baba mu Burundi.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi, Ines Sonia Niyubahwe yavuze ko aba babujijwe gusubira i Burayi bataboshywe ariko babujijwe kugenda.

Abajijwe impamvu nyirizina aba barundi babujijwe kugenda, ati "Ni uko ari Abarundi b’iwacu i Burundi".

Ku mpamvu babujijwe kugenda kandi bafite ubwenegihugu bw’ikindi gihugu, ati "Barabufite ariko kandi bakanagira n’ubw’u Burundi kandi tubirebye neza dusanga ari abarundi b’amaraso".

Yakomeje avuga ko nta mpamvu yo guhunga igihugu cyabo.

Yongeyeho ko kubabuza kugenda ari ibintu bisanzwe cyane ngo kuko bari mu gihugu cy’iwabo, ati "Ni abarundi b’iwacu, kubagumisha hano iwacu ni ibintu bisanzwe, nta kidasanzwe kibirimo".

Avuga ko kubabuza kugenda byakozwe kubw’ineza yabo by’umwihariko yo kubakingira nk’abenegihugu ariko iyo neza ntiyatangajwe akavuga ko inavuzwe yabwirwa abo ireba idatangajwe kuri Radiyo.

Kuba hari ababujijwe kugenda bafite imiryango yabo hanze, Ines Sonia Niyubahwe, ati "Nibayizane na bo ni abarundi, nibayizane batahe mu Burundi iwabo".

Abajijwe niba ibi bihe bya Coronavirus nibirangira aba bantu bazemererwa kugenda, yavuze ko bizigwaho n’ababishinzwe.

Yaboneyeho gusaba abandi barundi baba abari mu gihugu no hanze kutumva ko hari ikintu kidasanzwe u Burundi bwakozwe, ati "Ntibumve ko ari ikintu cyatuma abantu bahagarika imitima cyangwa ngo bumve ko u Burundi bwakoze ibidakorwa, nta kintu na kimwe abategetsi b’u Burundi bakoze kidakorwa, gukingira abenegihugu b’abarundi ni ibireba abategetsi b’abarundi, ahubwo mu gihe batabikora nibwo byaba ari ikibazo".

Abamotari baratabaza ngo inzara igiye kubica, Leta yarabigaramye, bari hagati nk’ururimi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo