Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ntibazongera gutegura ibizamini bisoza ibihembwe n’umwaka

Gutegura ibizamini bisoza ibihembwe n’umwaka mu mashuri abanza n’ayisumbuye bigiye kwamburwa abarimu bishyirwe mu biganza by’uturere n’igihugu mu rwego rwo guhangana no gukumira abarimu usanga bigisha ibintu bitajyanye n’integanyanyigisho, mu gukomeza guhangana n’ikibazo cy’ireme ry’uburezi kidasiba kugarukwaho kenshi.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abarimu bo mu mashuli abanza n’ayisumbuye batazongera gutegura ibizamini bisoza umwaka kuko bigiye gushyirwa ku rwego rw’uturere n’igihugu mu rwego rwo gukumira abarimu bigisha amasomo atajyanye n’integanyanyigisho ziba ziteganyijwe.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yabwiye abarimu b’I Muhanga ko MINEDUC ariyo igiye kujya yitegurira ibizamini bisoza umwaka mu mashuli abanza n’ayisumbuye kubera ko hari abarimu batigisha amasomo ajyanye n’integanyanyigisho bigatuma abanyeshuli batsindwa ibizamini bya Leta.

Dr Munyakazi yavuze ko iyi myanzuro MINEDUC yafashe igiye kuyimenyesha abayobozi b’amashuri ndetse umuyobozi w’ikigo kizajya gitsindwa cyane azajya yirukanwa.

Yagize ati “Turasaba Akarere, muri iki cyumweru turabandikira amabarwa ko ibizamini Trimestriel (Ibizamini bitangwa ku gihembwe) bigomba kuba bisa bya P1 kugera muri S6. Bitwereka abana bize icyo gihembwe mu karere icyo bavanyemo. Icyo kizajya kigenzurwa na Minisiteri kugira ngo irebe ko kigendeye kuri Porogaramu, ibizamini by’umwaka ni Minisiteri izajya ibyitegurira byose. From P1 to S6 kababayeho”.

Abarezi bavuga ko iki cyemezo ari cyiza kuko kizatuma abanyeshuri bakora cyane n’abarimu bikaba uko. Ngo bizongera imitsindire n’ireme ry’uburezi.

Umwe mu barezi bo mu karere ka Muhanga yagize ati “Birumvikana ko hari uruhare bizagira mu mitsindire y’abana. Abarimu n’abayobozi nitubishyiramo ingufu twizeye ko bizatanga umusaruro mwiza”.

Umuyobozi w’ishuri yagize ati “Bizatuma natwe abayobozi uwakoraga yumva bitamureba abishyiramo imbaraga kuko bigiye kuba ibintu biri rusange ku rwego rw’igihugu”.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko ikigo kizajya kigira amanota make muri ibi bizami abayobozi bacyo bazajya birukanwa. Gusa umuntu yakwibaza niba umwarimu yakosora abanyeshuri be azi ko abanyeshuri nibagira amanota make umuyobozi we azirukanwa ntabahe menshi kugira ngo arengere umuyobozi we, cyangwa ngo yimane amanota ku bushake igihe afitanye ikibazo n’umuyobozi we.

PNG - 630.2 kb
MINEDUC igiye kujya yitangira ibizami bisoza umwaka ikigo kigize make umuyobozi yirukanwe

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Kamagaju Kuya 12-02-2019

Ariko aho ndumva umuyobozi yaba abirenganiyemo kuko mwalimu niwe wigisha kdi ntaho mbona icyo mwarimu azakorerwa we mu hihe about yigisha batsinzwe . ahu na Minister byakayigizeho ingaruko nihatsindwa bemshi

G.B.J Kuya 12-02-2019

Nonese ibyo bizami nibitangwa abana bakagumya gutsindwa icyibazo kikagaragara kubuyobozi. Abo bazaba batsinzwe muzabakurikirana basibire bazimuke Aruko batsinze? kuko no mubituma ireme ry’uburezi ridatera imbere harimo no kuba umubare munini w’abanyeshuri bimuka mumwaka umwe bakajya muwundi batabifitiye ubushobozi (baratsinzwe). Cyangwa murashaka kureba kuruhande rumwe Kandi mwakagombye guhera ikibazo mumizi kugirango mukirimbure burundu.

coco Kuya 12-02-2019

Nibyiza cyane! Ariko se abiga muri private bizakorwa gute? Muzaturebere n’ikibazo cy’ibikoresho amashuri asaba ababyeyi. Usanga bamwe basaba byinshi bihenda abandi bikeya bidahenze Kandi program ari imwe biga