Abarimu basaga 1500 bari mu kazi nta byangombwa byemewe bafite

Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta muri raporo yayo y’ibikorwa by’umwaka wa 2019/2020 na gahunda y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2020/2021 yagejeje ku Nteko Rusange y’Imitwe Yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2020, yavuze ko abarimu 1,566 bigisha mu mashuri ya Leta, barimo gukora nta byangombwa byemewe bibashyira mu myanya bafite.

Iyi raporo yashyikirijwe Inteko Rusange y’Imitwe Yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yerekana ko abarimu 6,6 ku ijana by’abarimu bose bigisha, bakomeje gukora nta madosiye, ahanini bitewe n’ubushobozi buke bw’abagenzuzi b’umurimo.

Urugero, raporo ivuga ko mu mashuri atandatu yo mu Karere ka Nyagatare, nta mwarimu n’umwe wanditse. Mu barimu 2,430 bo mu Karere, 807 nta byangombwa bafite. I Nyamagabe, 391 mu barimu 2586 nta byangombwa bafite, kimwe no mu Karere ka Gicumbi, abarimu 187 mu 2619 nta byangombwa bafite.

Raporo ivuga kandi ko mu barimu 23,617 bo mu turere 11, bitumvikana ukuntu 4,087 muri bo batangiye gukora nta mabaruwa yerekana uko bahawe akazi bafite.

Raporo yerekana kandi ko abarimu 762 barimo gukora bataragaragaje impamyabumenyi z’amashuri bize. Nk’uko raporo ibigaragaza, ngo ibi bitera gushidikanya hibazwa niba bafite ubushobozi bwo kuba muri iyo myanya barimo ubu.

Ntabwo ari bwo bwa mbere ikibazo cy’impamyabumenyi kizamuwe kuko umwaka ushize mu Kwakira, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yahaye abarimu badafite ibyangombwa bisabwa amezi abiri kugira ngo bave mu myanya barimo.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda, Dr Irenée Ndayambaje icyo gihe yavuze ko iki cyemezo kijyanye no kuba ireme rya mwarimu ari cyo kintu gikomeye kigena intsinzi y’aabanyeshuri.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times icyo gihe yagize ati "Iyo abanyeshuri bigishijwe n’abarimu bafite ubumenyi bucye cyangwa badafite ubumenyi, bigabanya ubushobozi bwabo bwo kwiga, nyamara, abarimu babishoboye bafite amahirwe menshi yo gukangurira abanyeshuri kwiga no gutsinda".

Ndayambaje yemeje ko abarimu benshi batujuje ibyangombwa bazasezererwa kugira ngo bahe umwanya abarimu nibura 7,214 leta iteganya gushaka muri uyu mwaka.

Ati “Twateguye urutonde rw’abarimu bose batujuje ibyangombwa maze tubishyikiriza Minisiteri y’Uburezi. Icyemezo ni uko abadashaka kwiga uburezi bagomba kureka uyu mwuga ".

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko igihugu gifite abarimu 63,000, ababifitiye ubushobozi mu mashuri abanza bakaba bangana na 98,6 ku ijana mu gihe mu mashuri yisumbuye ari 76%.

ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA HASSAN WA ISHEMA TV TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO, ABA BANNYAHE BATI "UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU", IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo