Abarimu bakosoye ibizamini bya Leta baratabaza

Iyo uganiriye n’abarimu batandukanye bakosoye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ayisumbuye (icyiciro rusange ndetse n’abarangiza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye), benshi ntibanigwa no kuvuga ko bafite ikibazo cy’amafaranga bakoreye REB itarabishyura bityo bakayitabaza bavuga ko birengagijwe bikomeye dore ko ubwo ikosora ryarangiraga batashye mu buryo bugoye nta n’agatiki bahawe.

Ubundi iki kibazo cy’abarimu bakosora ibizamini bya Leta kimaze kuba agatereranzamba kuko gihora kigaruka cyane cyane nkaho cyaburiwe umuti.
Ni buri gihe wumva nyuma yikosora ry’ibizamini usanga bataka bavuza induru ko badahembwa bikwiye.

Muri bo hari ababwiye umubavu.com ko bababazwa n’iki kibazo kandi babona wagira ngo cyaburiwe ingamba cyangwa imyanzuro.

Umwalimu wakosoye utashatse ko umunyamakuru atangaza amazina ye yagize ati "Ni ukuri tubabazwa ni iki kintu cyo guhora tugaruka mu itangazamakuru ngo REB yanze kuduhemba, ese ntituba twakoze?"

Yakomeje agira ati “Birababaje kabisa ko abarimu bakosoye batakamba kandi bagatakambira ibyo bakoreye, biteye isoni kandi REB yagakwiye gukosora kino kibazo.”

Undi wakosoye ibizamini bya leta na we yagize ati "Ese ubundi amanota atangazwa gute tutarahembwa? Ni ibintu umuntu atakumva, gusa iki kibazo gishakirwe umuti kugira ngo kitazongera kugaruka umwaka utaha ndetse n’indi myaka itaha".

Abarimu batandukanye bakosoye ibizamini bya leta bavuga ko uyu mwaka wo wababereye mubi birenze kuko ngo mu yindi myaka ishize wasangaga barangiza gukosora bagahabwa agapapuro kabemerera gufata ka Avansi (Avance) ku Mwalimu SACCO ariyo Banque bahemberwamo mu gihe uyu nta na Ticket babonye.

Bakomeje bavuga ko barambiranye guhora bagaruka mu itangazamakuru bavuga ko banze kwishyurwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB).

Twashatse kumenya icyo ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda REB kibivugaho maze tuvugana n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Munyakazi Isaac avuga ko iki kibazo bagiye kugikemura vuba ariko yirinda gutangaza igihe icyo kibazo kiraba gikemutse.

PNG - 761.6 kb
Dr Munyakazi Isaac yemereye umubavu.com ko iki kibazo kigiye gukemurwa vuba

Uretse uyu muyobozi kandi, Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), Dr Ndayambaje Irenée yavuze ko impamvu batinda kubahemba ari uko haba hari amakuru abareba baba bagikusanya bityo bigatinza ihemba ryabo.

Yanavuze kandi ko hari imisoro ya Leta ikatwa ku mafaranga baba bagomba kubona bityo bigatinza nabyo ihembwa ryabo.

Ku bijyanye nuko abarimu bajya barangiza bagahita bahembwa, yavuze ko ibyo bitashoboka kubera iryo kusanyamakuru.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nduwayo Emmanuel Kuya 7-01-2019

Birakabije, biteye agahinda pe gusa abakozi ba REB barikoresha ubanza Leta idashobora kubavugiramo, doreko umukozi umwe wa REB kuri centre ya KAGARAMA kigli yatubwiyeko ngo ashimishwa nuko abakosozi bahembwa amafaranga make arikobakagaruka gukosora undimwaka mbese nuguna abalimu bakosora kumubyimba

Nduwayo Emmanuel Kuya 7-01-2019

Birakabije, biteye agahinda pe gusa abakozi ba REB barikoresha ubanza Leta idashobora kubavugiramo, doreko umukozi umwe wa REB kuri centre ya KAGARAMA kigli yatubwiyeko ngo ashimishwa nuko abakosozi bahembwa amafaranga make arikobakagaruka gukosora undimwaka mbese nuguna abalimu bakosora kumubyimba