Abarimu ba primaire bize kuyobora REB iri kubima amahirwe yo gupiganwa

Abarimu bize isomo ry’ imiyoborere y’amashuri ryitwa ‘Edicational Management and Planning’ bakaryiga bigisha mu mashuri abanza barasaba Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB kubarenganura nabo bakemererwa gupiganira akazi ko kuyobora amashuri mu myanya y’Umuyobozi Mukuru w’Ishuri (Directeur), umwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo (Prefet des etudes ) n’umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Prefet de displine) .

Ni mu gihe REB tariki 16 Nzeli 2020, yasohoye itangazo ry’imyanya y’akazi k’ubuyobozi bw’amashuri igashyiramo ingingo ivuga ko uburambe mu kazi bukenewe ari imyaka itanu y’ubwarimu mu mashuri yisumbuye n’ imyaka itanu ku basanzwe ari abayobozi b’amashuri abanza.

Ibi bivuze ko umwarimu wigisha muri primaire ufite impamyabumenyi isabwa atemerewe gupiganira aka kazi arinabyo aba barimu ba primaire bafite izi mpamyabumenyi babona nk’akarengane.

REB ivuga ko abafite experience mu mashuri yisumbuye aribo bemerewe gupiganirwa imyanya y’ubuyobozi mu mashuri nyamara hari ababyize bigisha mu mashuri abanza

Abaganiriye na Umubavu ni abarimu bo mu mashuri abanza bize muri Kaminuza y’Uburezi Gaturika mu Rwanda(CUR) mu ishami rya Educational Management and Planning.

Ibyo REB yakoze babifashe nko gutesha agaciro ibyo bize kuko bize ari ibijyanye no kuyobora amashuri.

Umwe muri bo wigisha muri rimwe mu mashuri abanza yo mu karere ka Huye yavuze ko muri iri shami bizemo amasomo ajyanye no kuyobora amashuri nk’ayitwa School management, School administration, na school planning.

Ati “Kutubuza gupiganira kuyobora amashuri bitwaje ko twigisha muri primaire tubona ari nko gutesha agaciro ibyo twize”

Marie Claire Nyinawumuntu, umaze imyaka 18 yigisha mu mashuri abanza ku ishuri rya G.S. Rugogwe,ryo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe nawe yize muri iri shami. Mu myaka ine ishize nibwo yabonye impanyabumenyi ya AO muri Educational Management and Planning.

Agira ati “Twize iriya faculte ijyanye n’ubuyobozi muri CUR ariko noneho haje ingingo itubangamira kubera ko tukigisha muri primaire

Icyo dusaba REB ni uko yatwemerera tukajya gupiganira iriya myanya, tukagerageza amahirwe”.

Mwarimu ari gutanga isomo

Umuyobozi wa CUR, Musenyeri Gahizi Jean Marie Vianney aganira na Umubavu yemeje ko ririya somo rya Educational Management and Planning ritegurira abaryiga kuzaba abayobozi b’amashuri.

Yagize ati “Amasomo bigaga abemerera kuzakora mu buyobozi bw’amashuri (school administration) kuko planning ntabwo ari ukuba director gusa”.

Dr Irénée Ndayamabaje, Umuyobozi Mukuru wa REB yabwiye Umubavu ko aba barimu isomo bize ribemerera gukora k’abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge, mu miryango itari iya Leta no mu kigo nka REB ariko ngo ntabwo bemerewe kuba ba Prefet de displine cyangwa Prefet des etudes.

Yagize ati “Icyo kibazo ngira ngo ntabwo ari ubwa mbere tucyumvise, icyo tubwira abantu ni uko bagomba kumenya guhuza ibyo bagiye kwiga n’isoko ry’umurimo…

Niba umuntu yarize ayo masomo kandi ayo masomo akaba atagaragara muri general education birumvikana ko aba agomba gupiganira indi myanya iboneka mu mirenge, mu turere, mu miryango itari iya Leta, ibigo bya Leta harimo na REB dukenera abantu nk’abo ngabo

Bagomba kumenya mu by’ukuri ibyo bize aho bikenerwa aho kugira ngo basabe ko ibyo bize byakenerwa aho bidakenewe”.

Umuyobozi wa REB Dr Irénée Ndayambaje

Aba barimu ikibazo bafite ni uko basabwa kugira ubunararibonye bwo kwigisha mu mashuri yisumbuye ngo babone kwemererwa gupganira kuyobora amashuri kandi bo bafite ubwo kwigisha mu mashuri abanza.

Bibaza aho bakura ubwo bunararibonye bwo kwigisha mu mashuri yisumbuye mu gihe iryo somo bize ritabemerera kujya kwigisha mu mashuri yisumbuye.

Icyo basaba Leta ni ukurenganurwa kuko bize batanga amafaranga menshi dore ko bize imyaka 5 kandi buri mwaka bakaba bariyishyuriraga 375 000 frw.

Ntabwo twashoboye kumenya umubare nyakuri w’abarimu bafite iki kibazo gusa icyo twamenye ni uko iri shami rya Educational Management and Planning rimaze imyaka irenga 4 ritangiye gusohora abanyeshuri barirangijemo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
kwihangana Kuya 29-10-2020

amashuri ko atangiye abafite iki kibazo bazasubizwa ku ngoma yande?

Mukeshimana Immaculee Kuya 15-10-2020

Nihagire dufasha twihuze twandikire sindicant idufashe nahotwe ntabwo batwumva ubwacu .kuko kwigisha primaire byo byatubereye nkigihano naho ubundi system dukoreramo nimwe ,methodology nimwe ,ibidanago nibimwe. ubuse bagenzibacu twiganye bagize amahirwe yokukabona bagakoranabi!nimureke dufatanye tugere kuri sindicant.ubuse tujijwe kugera muri secondary ngotuzabona ayo kujya muri REB no ku murenge ?

Nzumvira Kuya 14-10-2020

Ndumva REB ntamakosa ifite! Ntiwagakwiye kwemererwa kuyobora ikigo cy’ishuri ryisumbuye utarigeze wigisha kuri urwo rwego. Kuko ntuba uzi imbogamizi abigishamo bahura nazo, ntuba warabonye umwanya wo gusesengura uburyo bimwe mubibazo bibamo uko bikemurwa kdi n’ibyo bibazo ntuba uri mubo byabayeho nibura ngo ube wazatekereza ko bagenzi bawe ugiye kuyobora byababaho bityo ngo ube wafatanya nabo kubikemura utabahutaje.

Nyiranshimiyimana Dinah Kuya 30-09-2020

N’abize Psychopedagogy with education bagize iki kibazo bityo na bo barasaba kurenganurwa. Murakoze.

Nyiranshimiyimana Dinah Kuya 30-09-2020

N’abize Psychopedagogy with education bagize iki kibazo bityo na bo barasaba kurenganurwa. Murakoze.

Bushombe Kuya 29-09-2020

Abize apsychopedagogy barazira iki?

-xxxx- Kuya 29-09-2020

Iki kibazo gifitwe n’ abantu benshi natwe twize muri UR COE twiga ibyo bita foundations of Education tumaze imyaka 5 twigisha muri primaire kdi twarize batubeshya ko hagiye kubaho aba school counselors, twanigaga ibijyanye n’ ubuyobozi bw’ amashuri ariko ubu ntutwemerewe no gupiganwa BRD nayo ihora iza kudutesha umutwe ngo twishyure nkaho baduhaye amahirwe yo gukora ngobtwange kubishyira. Rwose mutubarize aka karengane muri education gacike

Benimana Kuya 29-09-2020

Abarimu ba primaire buri gihe bararenganywa. Ubu abarangije kaminuza mu burezi ni benshi bigisha mu mashuri abanza bahembwa intica ntikize mu gihe bagenzi babo bigisha secondaire agashahara kiyongereye.Kugira ngo twizere ireme ry’uburezi koko nibabarure abize uburezi muri kaminuza babahembe kimwe badakurikije aho bigisha kuko banganya ubumenyi kandi bose barerera u Rwanda.Nibareke gukumira abize Psychopédagogie kuko ntawubarusha ibijyanye no kùyobora amashuri.Bitabaye ibyo bakome urusyo bakome n’ingasire kuko harimo ivangura n’akarengane.None se kuba umuntu yigisha Primaire byamubuza kuyobora Secondaire kandi yarabyize?

chantal Kuya 29-09-2020

Niba yarize pedagogy koko nadusobanurire itandukaniro rya mwarimu primaire na secondaire.ibidamago ni bimwe,keretse umushahara ahubwo.nicyo tuzira se.njye nize psychopedagogy kandi ni uburezi,maze imyaka10 nigisha mu mashuri abanza,u bwo burambe bwa secondaire nzabukurahe?ubwo koko tuzakomeza kurengana kugeza ryari?ko uwakagombye kuturenganura ariwe uturenganya koko?

erneste Kuya 27-09-2020

bareketugerarageze amahirwe yacu

Uwera assoumpta Kuya 26-09-2020

Noneho ababonye akazi bazifite azakabambura bige ibyo ashaka

Uwera assoumpta Kuya 26-09-2020

Noneho ababonye akazi bazifite azakabambura bige ibyo ashaka

Vincent Kuya 26-09-2020

.Ntakundi buriwese aba azanye impinduka .

Vincent Kuya 26-09-2020

.Ntakundi buriwese aba azanye impinduka .