Abarimo umunyamakuru Ndayizera uvuga ko yakorewe iyicarubozo basubiye mu rukiko

Kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2020, urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubukuye urubanza ruregwamo abarimo Umunyamakuru Phocas Ndayizera.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Kane ryabaye hifashishijwe uburyo bw’iyakure buzwi nka ‘Video Conference’ bwahuzaga impande ziburana kubera icyorezo COVID-19 cyugarije Isi. Abaregwa bose bari muri gereza ya Mageragere iri mu Mujyi wa Kigali.

Uko ari 13 bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba bikubiye mu mugambi wo gukoresha ibiturika bagasenya inyubako za leta mu rwego rwo kwerekana ko igihugu kitarimo umutekano.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugambi abaregwa bateguraga wari ukuriwe na Cassien Ntamuhanga, uyu araburanishwa muri uru rubanza nk’uwatorotse ubutabera.

Mu iburanisha riheruka ku wa 9 Kamena 2020 hireguye batanu muri bo ku byaha byo kugambirira guhirika ubutegetsi. Ibyaha byose barabihakanye bavuga ko bahatiwe kubyemera.

Abo ni Byiringiro Gerno bakunze kwita Lingo; Bikorimana Bonheur; Bizimana alias Lazima; Munyensanga Martin alias Corbeau na Mushimiyimana Yves.

Mbere yo gutangira iburanisha kuri uyu wa Kane, ikoranabuhanga ryabanje kubatenguha n’umuriro ukajya ubura ku buryo byatumye iburanisha ritinda gutangira.

Uwabimburiye abandi kwiregura kuri uyu wa Kane ni Nshimirumuremyi Jean Claude Alias Kayima, yahakanye icyaha cy’ubwinjiracyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho avuga ko abeshyerwa kandi nta nama yitabiriye zo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi.

Ku kijyanye n’ibyo ashinjwa ko yafatiwe i Nyagatare ashaka gutoroka, yavuze ko atigeze ashaka gutoroka kuko yafatiwe mu rugo iwe.

Ku cyaha aregwa cy’ubutasi bw’aho bari kuzatera ibisasu nacyo yagihakanye avuga ko atigeze abyemerera n’ubugenzacyaha.

Yasobanuye ko uwitwa Patrick Niyihoza yamuhamagaye amubwira ko ashaka kumurangira akazi ariko ko azakamusobanurira nikaboneka. Yavuze ko nyuma yaho ngo yisanze afatwa n’inzego z’umutekano ashinjwa ibyaha atigeze agambirira gukora.

Umucamanza yamubajije ibyo yemereye ubugenzacyaha ko yari afite umugambi wo kujya mu gisirikare cy’umutwe urwanya u Rwanda ndetse no kuba baritabiriye inama ibitegura, arabihakana avuga ko nta na kimwe muri ibyo yigeze yemerera ubugenzacyaha.

Yasobanuye ko afatwa yahawe impapuro asinyaho abikoreshwa ku gahato abikora ku bwo kurengera ubuzima bwe.

Yabajijwe niba azi Ntamuhanga Cassien avuga ko atamuzi ariko yajyaga amwumva kuri Radio.

Yavuze ko mbere yo gufatwa yahamagawe na nimero ya telefone ya Patrick Niyihoza abwirwa ko akazi kabonetse, ageze i Jali aho yari asabwe ko bahurira ahasanga abantu bambaye imyenda ya gisivile bahita bamwambika amapingu bamupfuka no mu maso baramutwara. Icyo gihe ngo ntabwo yigeze abona Patrick Niyihoza.

Umucamanza yamubajije niba azi uburemere bw’ibyo avuga asubiza ko abizi kandi abihagazeho, asaba urukiko kumurenganura kuko ibyo ashinjwa ari ibinyoma yahimbiwe.

Nshimirumuremyi Jean Claude Alias Kayima yabwiye urukiko ko ibyo yavuze imbere y’ubushinjacyaha yari yabitegetswe ngo ashinje Patrick Niyihoza ko yashakaga kumujyana mu gisirikare.

Abajijwe icyo yongera ku byo yavuze, yagize ati “Icyo nongeraho ni ugusaba ko mwandenganura kuko ndengana.”

Rutaganda Bosco ni we wakurikiyeho yiregura ku cyaha cy’ubwinjiracyaha bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara. Icyo cyaha yagihakanye avuga ko icyabaye ari uko yanditswe n’uwitwa Niyihoza Patrick amubwira ko ashaka kumurangira ikiraka kandi icyo kiraka atigeze amubwira icyo ari cyo.

Ku cyo ubushinjacyaha bumurega cyo gukangurirwa kujya mu mutwe wa gisirikare wa RNC ukuriwe na Faustin Kayumba Nyamwasa, yagihakanye avuga ko bitigeze bibaho.

Uyu musore uvuga ko yari umunyeshuri yisobanuye avuga ko yarinze asubira ku ishuri atarahabwa icyo kiraka cyangwa ngo abwirwe icyo ari cyo. Yavuze ko afatwa yakuwe ku ishuri ashinjwa ibyaha atigeze agambirira gukora.

Abajijwe niba yemera ibiri mu nyandiko yasinyiye imbere y’ubushinjacyaha yavuze ko yabihatiwe ategekwa kubyemera usibye imyirondoro ye n’aho yari ari.

Abajijwe ababimutegetse yavuze ko ari ‘abagabo babaga bambaye imyenda ya gisivile bafite imbunda’.

Abajijwe ku bantu barimo uwitwa Ukurikiwenimfura Théoneste alias Sergeant na Munyensanga Martin bavugwa ko bamuhamagaye yavuze ko bitigeze bibaho.

Abajijwe niba Ukurikiwenimfura Théoneste alias Sergeant amuzi yavuze ko yajyaga amubona ku mafoto ari muri telefone ya murumuna we ariko bataziranye. Naho kuri Munyensanga Martin yavuze ko amuzi nk’umuntu washatse umugore w’aho baturanye ariko atigeze avugana na we.

Yavuze ko mu bugenzacyaha yaterwaga ubwoba agasinyishwa ku ngufu naho mu bushinjacyaha hari ubwo yazaga kubazwa nijoro agategekwa gusinya inyandiko atabanje kuyisoma.

Abajijwe impamvu akeka yaba yaratumye aza gufatirwa ku ishuri, avuga ko ari uko uwitwa Niyihoza Patrick yamwanditse amwizeza ko azamurangira akazi. Uyu Niyihoza Patrick barafunganywe.

Rutaganda Bosco yabwiye urukiko ko ibikubiye mu nyandikomvugo yemereye mu bugenzacyaha yabihatiriwe ku gahato ndetse ageze no mu bushinjacyaha ategekwa kubyemera uko biri. Yavuze ko yahisemo kubyemera agamije kurengera ubuzima bwe kuko aho yari afungiwe atahazi kuko yahajyanwe apfutse amaso.

Yasobanuye ko kuba yaremereye mu rukiko ibyo aregwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ari uko yabaga aherekejwe n’aba bantu bamufashe kandi bari baramuteye ubwoba ko natabyemera azagirirwa nabi.

Hakurikiyeho uwitwa Nshiragahinda Erneste na we yisobanura ku cyaha cy’ubwinjiracyaha bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho, yagihakanye avuga ko icyo azi ari uko Niyihoza Patrick yamwanditse amwizeza ko azamurangira akazi.

Ku kijyanye n’inama ashinjwa kujyamo yo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho yagihakanye avuga ko atigeze ayijyamo.

Urukiko rwamubajije niba ibikubiye mu nyandikomvugo yasinyiye imbere y’Ubushinjacyaha abyemera, avuga ko ibyanditsemo byiganjemo ibihimbano kuko yabisinyishijwe ku gahato.

Yasobanuye ko akazi yizezwaga kurangirwa yabwiwe kari ak’ubwubatsi ariko atari azi neza aho kazabera kuko atahabwiwe.

Yavuze ko ibyo ashinjwa ko yafatiwe i Rwamagana agiye i Nyagatare atorotse ashaka kujya muri Uganda, atari byo ahubwo yagiyeyo abibwiwe na Patrick Niyihoza kuko yari yamubwiye ko bahurirayo na ‘boss’ (umukoresha) ubaha akazi ko kubaka.

Akigera i Rwamagana ngo imodoka yarimo yarahagaritswe akurwamo yambikwa amapingu apfukwa mu maso ajya gufungirwa ahantu atazi mu gihe cy’iminsi 12 atareba hanze. Muri icyo gihe afunzwe ngo yazanirwaga impapuro agasinyishwa ku gahato atazi ibizanditsemo.

Umunyamakuru Phocas Ndayizera ufatwa nk’uwari uyoboye iryo tsinda mu mugambi wo gukora ibaha baregwa na we yamaze kwiregura ahakana ibyaha byose aregwa, avuga ko yabyemereye ubugenzacyaha kubera iyicarubozo yakorewe.


Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be basubiye mu rukiko

Nasabye ko bandasa ndabibura, abana bahindutse indaya abandi za Marine, iyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi ubuzima bushaririye abasenyewe amazu babayemo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo