Abarimo n’abanyamakuru ba Afrimax TV bafunzwe na RIB bagiye gufasha abaturage

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruvuga ko rwataye muri yombi abantu batandatu barimo n’abanyamakuru ba Afrimax TV, aba bari bagiye gufasha abaturage b’i Nyarutarama by’umwihariko muri iki gihe kubona ifunguro bitoroshye kubera kuguma mu rugo hubahirizwa amabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuyogoza Isi ari na ko gihitana ubuzima bwa benshi.

RIB ivuga ko abo batawe muri yombi ngo banyuranije n’amabwiriza yo kwirinda cyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi muri iki gihe.

Ibinyujije kuri Twitter, RIB ivuga ko abo bantu bafatiwe Nyarutarama muri Kagondo II, Umurenge wa Remera Akarere ka Gasabo.

Kuri Twitter yayo RIB ikomeza ivuga ko aba bose bafashwe bahuruje abaturage ngo babahe ibyo kurya byo kubafasha nta buyobozi bw’ibanze babimenyesheje ndetse hatitawe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19, ibintu benshi bakomeza kwibazaho niba uzashaka gufasha umuturage wese azajya abimenyesha inzego za Leta dore ko hari zimwe muri izi nzego byagiye bigaragara ko zitatanze inkunga uko bikwiriye (hari Mudugudu n’ushinzwe umutekano RIB yataye muri yombi ibaziza iki).

RIB iti “None Tariki 8/4/2020 mu Mudugudu wa Kagondo II, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera Akarere ka @Gasabo_District hafashwe abantu batandatu bahuriye mu itsinda ryiyise ABAHUJUMUTIMA barimo abanyamakuru babiri [, …..]”

"......bafashwe bahuruje abaturage ngo babahe ibyo kurya byo kubafasha nta buyobozi bw’ibanze bwabimenyeshejwe ndetse hatitawe no kumabwiriza yo kwirinda kwandura icyorezo cya COVID 19".

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye itangazamakuru ko abanyamakuru batawe muri yombi ari Byiringiro David na Innocent Valentin Muhirwa bakokorera Afrimax TV.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje.

Abamotari baratabaza ngo inzara igiye kubica, Leta yarabigaramye, bari hagati nk’ururimi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo