Abarimo abavandimwe ba Kizito Mihigo basaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku rupfu rwe

Inshuti n’abavandimwe ba nyakwigendera Kizito Mihigo nyuma y’amezi arenga umunani yitabye Imana, basaba ko haba iperereza ryigenga kugira ngo haboneke igisubizo nyacyo ku cyamwishe igihe yari mu Kasho y’igipolisi mu Rwanda mu kwezi kwa Kabiri.

Basaba ibi mu gihe abategetsi b’u Rwanda bavuze ko Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye, ariko abakunzi be bo bakemeza ko ngo yishwe kubera ibitekerezo bye bya politike.

Bavuga kandi ko ngo igipolisi kitatanze ibisobanuro bifakika ubwo cyatangazaga ko yapfuye yiyahuye nkuko Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ribivuga.

Kizito Mihigo yahawe igihembo mpuzamahanga kitiriwe Vaclav Havel ubusanzwe gihabwa abahanzi "bagira ubutwari mu gukoresha impano n’udushya mu guhangara ubutegetsi bw’igitugu".

Ahabwa iki gihembo, bwari ubwa mbere mu mateka umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, HRF (Human Righs Foundation) ugihaye umuntu utakiriho.

Iki gihembo cyitiriwe umusizi w’umunya-Czech, Václav Havel wigeze kuwubera umuyobozi mukuru bitewe n’uruhare yagize mu kurwanya igitugu mu gihugu cye. Itangwa ryacyo ryatangijwe mu 2012 rigizwemo uruhare n’umupfakazi wa Havel, Dagmar Havlova.

Ubwo Mihigo yahabwaga iki gihembo, Nawe Delphine Uwituze, wahoze ari inshuti ya Mihigo akaba ari na we uhagarariye umuryango KMP wasizwe na Nyakwigedendera, yavuze ko banezerewe kuko isi yose ishima ibikorwa nyakwigendera yakoze.

Uyu Uwituze warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda muri Mata 1994, yavuze ko igihembo Kizito yahawe kizashyigikira intumbero yari yarihaye yo guharanira amahoro n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Kizito Mihigo yari umuhanzi w’indirimbo z’iyobokamana, amahoro, ubumwe n’ubwiyunge. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko tariki ya 13 Gashyantare 2020 yafatiwe muri Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko, agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba.

Ku itariki ya 17 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera Kizito Mihigo wari ufungiwe muri kasho ya Remera mu Karere ka Gasabo yapfuye yiyahuye, urupfu rutavuzweho rumwe.

Ku wa 26 Gashyantare 2020, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye itangazo bwemeza ko Kizito yapfuye yiyahuye ndetse ko ngo nta kurikiranacyaha rizabaho.

Lewis Mudge, umuyobozi wa Human Rights Watch ku mugabane wa Afrika, yavuze ko yavuganye na Mihigo mu minsi ya mbere yuko afatwa. Mudge yavuze ko ngo Mihigo yari afite ubwoba bw’uko ashobora gufungwa ahita atangira umugambi wo guhunga. Yavuze ko iyo raporo y’ubutegetsi bw’u Rwanra y’uko yiyahuye iteye amakenga.

Amashyirahamwe n’imiryango mpuzahagnaga y’uburenganzira bwa kiremwamuntu, n’amashyaka ya politiki y’abanyarwanda akorera hanze y’igihugu basabye ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ngo ridafite aho ribogamiye ku bijyanye n’urupfu rw’uyu muhanzi w’umunyarwanda Kizito Mihigo.

Ku isonga, hari Commonwealth Human Rights Initiative ishamikiye ku muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu byahoze bikolinizwa n’u Bwongereza n’ibindi bikoresha cyane urwo rurimi.

Umuryango Human Rights Watch (HRW) na wo wakomeje gusaba leta y’u Rwanda gukora iperereza ryizewe kandi ririmo umucyo ku rupfu rwe.

Uyu muryango mpuzamahanga uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu, wavugaga ko ari ngombwa ko habaho iperereza ryigenga kandi ririmo inzobere mpuzamahanga, nk’intumwa y’Umuryango w’Abibumbye, UN ireba iby’ubwicanyi bw’abantu bataburanishijwe, no gufunga binyuranye n’amategeko.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, hagati mu kwezi kwa Kabiri rwavuze ko umuryango Human Rights Watch udakwiye gusaba irindi perereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo kuko ngo rubyishoboreye.

Kizito yitabye Imana ku wa 17 Gashyantare 2020 ashingurwa mu irimbi rya Rusororo riri mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku wa 22 Gashyantare 2020 ahari isinzi ry’abantu bamukundaga. Yari afite imyaka 38 y’amavuko, ari ingaragu.


Urupfu rwa Kizito Mihigo ntirwavuzweho rumwe ndetse kugeza n’ubu bamwe mu bamukundaga byabananiye kubakira

Turumiwe!!! ABATURAGE BASOHOWE MU NZU ZIRASENYWA N’IBINTU BYOSE BITABWA HANZE N’UWO BISE UMUKIRE NONE BARATABAZA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo