Abarimo Mwenedata washatse kwiyamamariza kuba Perezida n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bagiye kuza gukorera Politiki mu Rwanda

Abahagarariye amashyaka ya Politiki na Sosiyeti Sivili Nyarwanda ku migabane y’Isi itandukanye biyise ’Abubatsi b’ibiraro/amateme (Bridge Builders) yo guhuza abanyarwanda barimo nka Mwenedata Gilbert wamenyekanye cyane ubwo yashakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu 2017, baratangaza ko bagiye kuza gukorera Politiki mu Rwanda.

Hifashishijwe ikoranabuhanga, ku matariki ya 22 kugeza ku wa 23 Kanama 2020 habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyahuje abahagarariye amashyaka ya politiki n’imiryango nyarwanda itegamiye kuri Leta baturutse hirya no hino ku isi, kigamije gukomeza gusuzumira hamwe ibibazo by’ingutu byugarije igihugu cy’u Rwanda no gutekereza ku ngamba z’umuti wabyo.

Muri kiganiro n’abanyamakuru ku myanzuro yafatiwe muri iyi nama, benshi baboneyeho kubaza ibibazo nk’uwabajije gahunda Abubatsi b’Ibiraro bafite n’icyo bakora ku bijyanye no kuba bagira icyo bamarira abanyarwanda mu bibazo bitandukanye bakunze guhura na byo mu gihe bo bibereye hanze y’igihugu.

Mwenedata Gilbert, umwe mu bateguye iki kiganiro n’abanyamakuru asubiza ko "Urebye mu mateka y’u Rwanda ishyaka uyu munsi riri ku butegetsi rya FPR ryatangiye burya gukorera mu mahanga, bivuze ko gukorera mu mahanga bitavuze kuguma mu mahanga ahubwo ishyaka rikorera mu mahanga iyo gukorera mu gihugu bidashoboka ariko rishobora gufata ubutegetsi muri cya gihugu nyine rivuga ko riri gukorera Politiki".

Akomeza ati "Ni icyo nabwira abanyarwanda kandi ni icyongicyo turimo gukora, iyo twahuye, ni ukubera yuko hari icyo tugamije".

Undi yabajije Abubatsi b’Ibiraro gahunda bafite mu gihe Leta igaragaza ko idafite gahunda yo kwicarana ku meza amwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kimwe n’abari hanze y’igihugu bamwe banashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Asubizwa ko n’abatahutse muri za 94 kandi bari impunzi bashinjwaga byinshi batahutse kandi bakicarana na Leta.

Bati "Ese bo ko... muzi ko abenshi batashye muri 94 bari impunzi, abarwanye muri RPF bari impunzi, mu Rwanda hari ubwo babitaga ’inyangabirama’, babita ’inyenzi’, bavuga ko ’bishe’ abantu muri 1959 na nyuma yaho ariko ntabwo byatumye Leta y’u Rwanda itagera aho ngo iganire na bo, isinyane na bo amasezerano, ni ukuvuga ko rero twebwe ibyo tutagomba kubyitaho muri iki gihe".

Mu itanqazo risoza iki kiganiro n’abanyamakuru cya Kabiri, hakubiyemo ingingo 11 zemejwe:

Abari muri iki kiganiro n’abanyamakuru bamaze gusuma ibyakozwe nyuma y’inama yo kuva ku itariki ya 23 kugeza kuri 24 Gicurasi 2020 n’izindi nama nyunguranabitekerezo zakozwe mu matsinda anyuranye. Inama yemeje ko hajyaho amatsinda yo gufasha ’URWEGO NYUNGURABITEKEREZO’ mu mirimo rushinzwe.

Imaze gusuzuma ibibazo by’ingutu byugarije u Rwanda, impamvu bidakemuka n’ingaruka zabyo, INAMA :

1. Yishimiye ko komite nshingwabikorwa yujuje inshingano yahawe yo kwegera amashyirahamwe atari yashoboye kwitabira inama yo muli Gicurasi, bikaba byaratumye hari abiyongereye kubasanzwe, ndetse hari abandi batanze icyizere ko bari hafi kuza muli uru rwego.

2. Yababajwe cyane n’uko abanyarwanda bakomeje kubangamirwa n’ubutegetsi bubi burangwa n’ingoma y’igitugu, budaha agaciro uburenganzira bwa muntu, budatandukanya inzego z’ubutegetsi, burangwa n’ivangura, kutabasha kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, bwafunze urubuga rwa politiki, bugoreka ukuli kubyabaye, butanya kandi bugateranya abanyarwanda.

3. Yasanze ko mu rwego rwo gukomeza guhuza imbaraga z’imiryango-nyarwanda y’ingeri zose kugirango mu Rwanda habe impinduka mu bya politiki kandi binyuze mu mahoro, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kubonera ibisubizo ibibazo byugarije umuryango-nyarwanda, bishingiye cyane cyane ku kuba nta demokarasi, kwirengagiza ukuri kubyabaye no kutubaha uburenganzira bwa muntu, hajyaho amatsinda nyungurabitekerezo uko yemejwe mu nama akaba agaragara mu nyandikomvugo y’inama. Ibikorwa by’ayo matsinda byatangizwa hakulikijwe urutonde rw’ibyihutirwa byashyizwe mu nyandikomvugo y’inama.

4. Yasanze ingamba zifatwa na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya Covid19 zitita kubibazo bikomeye biremereye abaturage ahubwo ugasanga bishyigikira inyungu z’agatsiko ka FPR-Inkotanyi gakomeza kwikubira umutungo w’igihugu harimo n’imfashanyo zose ziva mu mahanga.

5. Iramagana ishimutwa ryibasiye urubyiruko rufite imyaka hagati ya 20 na 27 bitwaje icyorezo cya Covid-19 ariko bikaba bikekwa ko babajyana mu gisirikare ku ngufu hagamijwe kubashora mu ntambara z’urudaca zo mu karere.

6. Iramagana itotezwa, ishimutwa n’iyicarubozo n’ubwicanyi bikomeje gukorerwa abanyarwanda, hagamijwe gucecekesha abatavuga rumwe na FPR, mu Rwanda no mu mahanga. Ibyo bikaba bigaragarira ku migambi mibisha yibasiye muli ibi bihe ba Madame Victoire Ingabire Umuhoza, bwana Bernard Ntaganda, bwana Fred Barafinda Sekikubo, Aimable Karasira, umunyamakuru Dieudonné Niyonsenga (uzwi ku izina rya Cyuma Hassan), Laure Uwase, n’abandi benshi bashimuswe nka Boniface Twagirimana na Abayisenga Vénant.

7. Yongeye kugaragaza ko ibabajwe n’iyicwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo, kandi ishyigikiye ko hagomba kubaho iperereza ryigenga ku rupfu rwe, no kugaragaza irengero ry’abantu babiri bafatanywe nawe.

8. Iramagana imvugo n’ibindi bikorwa bigayitse by’ubutegetsi bwa FPR n’abambari bayo (uhereye kuli General James Kabarebe, umujyanama mukuru wa Perezida Paul Kagame) bigamije gutera ubwoba Dr Denis Mukwege, Umunyekongo wahawe Ishimwe Nobeli ry’Amahoro ku isi kugira ngo adakomeza gusaba ubutabera buteganijwe na Mapping report. Inama ikaba ishyigikiye ko abagiye bakora amahano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, abo aribo bose, bagezwa imbere y’ubutabera bakabibazwa , bityo bigahagarika umuco mubi wo kudahana wasakaye mu karere ukaba ugiye kukoreka.

9. Iramagana ibikorwa n’imyifatire igayitse bya leta y’u Rwanda yabaye gashozantambara, ikaba idasiba gushotora no kwica impunzi z’Abanyarwanda tutibagiwe n’abaturage bo mu bihugu byo mu karere, harimo u Burundi, Uganda, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Afurika y’epfo, Malawi, Zambia, Tanzania, Mozambike,...

10. Iramagana ihigwa n’ihohoterwa leta y’u Rwanda ikomeje gukorera abayihunze aho guhagurukira gukemura ibibazo bya politiki bituma impunzi nyinshi z’abanyarwanda ziri hanze zidatahuka ahubwo zigakomeza kwiyongera.

11. Iramagana icyemezo cya leta y’u Rwanda cyo guca ikinyarwanda kigasimburwa n’icyongereza guhera mu mashuri abanza. Ibi birashimangira ko hari politiki mbi y’iburabuzwa ry’uburezi mu Rwanda ku ngoma ya FPR bigaragara ko ikigamijwe ari ukudindiza ubumenyi bw’abana ba rubanda igihe abana b’abifite boherezwa mu mashuli meza mu mahanga.

Bishyizweho umukono ku ya 23 Kanama 2020

ABASHYIZEHO UMUKONO, bahagarariye imiryango yitabiriye iyi nama kandi bemeye gushyira umukono kuri iyi myanzuro:

1. Action citoyenne pour la Paix

2. Amahoriwacu,

3. AMAHORO-PC,

4. Association rescapés du génocide des réfugiés rwandais au Congo (Ex-Zaïre-RDC) ARGR-INTABAZA,

5. Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (CLIIR),

6. Comité pour l’Unité, la Paix et la Réconciliation au Rwanda (CUPR),

7. Congrès rwandais du Canada (CRC),

8. Convention Nationale Républicaine (CNR-Intwari),

9. Coordinateur du Comité de Suivi de la Problématique des Réfugiés Rwandais (CSPR),

10. COVIGLA,

11. Democratic Rwanda Party, DRP-ABASANGIZI,

12. FDU-INKINGI,

13. Fondation IBUKABOSE-RENGERABOSE, Mémoire et Justice pour tous,

14. Global Campaign for Rwandans’s Human Rights (GCRHR),

15. Global Voice of Rwandan Refugees (GVRR),

16. Groupe d’initiative France-Rwanda

17. INGANZO GAKONDO,

18. Initiative du Peuple pour l’Alliance Démocratique (IPAD),

19. Initiative HUMURA,

20. Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique ISCID asbl,

21. ISHEMA PARTY,

22. JAMBO asbl,

23. Liberté d’Expression Culture et Paix, LECP Info,

24. Mouvement Républicain pour la Paix et le Progrès, MRP,

25. MRCD

26. Norway Sub Sahara Africa development organization (NSADO),

27. Observatoire des Droits de l’Homme au Rwanda (ODHR),

28. Organization for Peace, Justice and Development in Rwanda and Great Lakes Region (OPJDR),

29. Pacte Démocratique du Peuple (PDP-IMANZI),

30. PSI-Imberakuri,

31. Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme au Rwanda (RIPRODHOR), 32. RNC-Ihuriro,

33. Rwanda National Forum (RNF),

34. Rwandan Alliance for the National Pact (RANP-Abaryankuna),

35. Rwandan American Youth Association,

36. Rwandan Platform for Dialogue, Truth, and Justice (RDTJ),

37. Rwandiska föreningen för mänskliga rättigheter (RFMR),

38. Rwandiske Forum i Oslo, FORUM RWANDAIS D’OSLO (RFO), Norvège,

39. United Freedom Fighters (UFF-INDANGAMIRWA),

Umva byose muri iyi Video abahagarariye amashyaka ya Politiki na Sosiyeti Sivili Nyarwanda ku migabane y’Isi itandukanye biyise ’Abubatsi b’ibiraro/amateme (Bridge Builders) bagiranye n’abanyamakuru:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Imanizabayo john Kuya 29-08-2020

Urebye ibitekerezo byanyu,ntanubwo mwemwashobora politike,imitwe yanyu haracyarimo muvoma,mbereyukomuvuga ubusanzwe,mujyemubanza,mubaze tweturimu rwanda,RDF,ntishobora gufata,umunyarwanda,kugahatongojya,mugisirikare,RDf nigisirikare cyiyubashye,kurwegompuzamahanga,gikorwa,numunyarwanda,wese ukunda igihugu,ubifitiye,ubushake n’ubushobozi,Kandi,bigakorerwakumugaragaro,izubariva,muradutunguye muvugango,ishimuta,abayijyamo,nonese ahomwirirwa musabiriza utugori,ntabasirikare bigihugu muhabona,ubugoryi murimo,ntawuzashikirananamwe,kukontawedusaba imbabazi,murimwe,imyakayanyuntibemerera kuturasa,kukontimugishoboye,kuzamuka,ibirunga,usibye ivuzivuzi musigaranye,ntanuzatuyobora,tutamutoye,kuko,murwanda,ubutegetsibutangwa n’abaturage,muzatahuke,muzemukoreshye,amabokoyanyu,ibyubuntubyo ntabyomwabona hano murwanda,usibye muri yamiryango ifasha impunzi