Abarimo Musanzire wa Col Byabagamba bararegwa gushaka kumucikisha

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB ruvuga ko rwataye muri yombi John Museminali, Mugisha Jimmy na Mukimbili Emmanuel bashinjwa gushaka gutorokesha Col Tom Byabagamba aho afungiye.

Mu byumweru bibiri bishize igisirikare cy’u Rwanda cyatanagje ko Col Byabagamba azaregwa ibindi byaha byo kugerageza gutanga ruswa no kugerageza gucika gereza.

Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko iperereza riri gukorwa ku bari imbere muri gereza no hanze yayo bashatse kubimufashamo.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe iperereza ku byaha mu Rwanda yabwiye bimwe mu binyamakuru mu Rwanda ko abo bagabo batatu bafunzwe bakekwaho gushaka gutorokesha Col Byabagamba.

Aba bafashwe ntabwo basanzwe bazwi cyane, gusa umwe muri bo ni musanzire we, umucuruzi John Museminali ni umugabo wa Rose Mary Museminali.

Rose Mary Museminali ni umuvandimwe wa Mary Baine umugore wa Col Tom Byabagamba.

Madamu Museminali yahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda (2005 -2009), Mary Baine we yabaye umukuru w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro, RRA (2006 - 2011).

Mu kwezi kwa 12/2019 Col Byabagamba na muramu we Jenerali Frank Rusagara bakatiwe n’urukiko rw’ubujurire gufungwa imyaka 15 no kwamburwa impeta za gisirikare.

Mu miterere mishya y’inkiko mu Rwanda, nta rundi rukiko aba basirikare bashobora kuregera.

Ntabwo bizwi neza aho Col Byabagamba afungiye, gusa urukiko rwa gisirikare rwategetse ko afungirwa muri gereza ya gisirikare iba ku Mulindi mu mujyi wa Kigali.

Hari amakuru ataremejwe n’inkiko cyangwa igisirikare, avuga ko uyu mugabo wahoze akuriye abashinzwe umutekano wa Perezida Paul Kagame yaba afungiye mu kigo cya gisirikare i Kanombe.

Ubugenzacyaha mu Rwanda ntabwo bwatangaje amakuru arambuye kuri gereza Col Byabagamba yashatse gucika nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Byinshi kuri ibi birego bishobora kumenyekana igihe cy’urubanza rw’abaregwa gushaka kumucikisha mu gihe kiri imbere.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo