Abarimo Maj Mudathiru baregwa gukorana na RNC mu rukiko, biyongereyeho abasirikare 4 ba RDF

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2020, Urukiko rwa Gisirikare i Kanombe rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rw’abantu bakekwaho gukorana na RNC. Abaregwa bavuye ku bantu 25 bagera ku bantu 32. Muri aba baregwa harimo Rtd Major Habib Mudathiru.

Abaregwa barangajwe imbere na (Rtd) Major Habib Mudathiru wari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’imyitozo mu Gisirikare cya P5, yubakiye ku mashyaka atanu ari yo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri. Bose ngo bakuriwe na Kayumba Nyamwasa.

Umucamanza yavuze ko Major Habib Mudathiru na bagenzi be 25 baregwa ibyaha birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

Aba baregwa biyongereyeho abasirikare 4 ba RDF bo baregwa ibyaha birimo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu gushaka guhirika ubutegetsi no koshya abanda mu kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

Abaregwa muri uru rubanza bose bitabye urukiko uyu munsi mu gihe ababunganira mu mategeko ari 13.

Kuri uyu wa Mbere iburanisha ryatangiye mu mizi, mu rubanza muri rusange ruregwamo abantu 32, ni mu gihe uru rubanza rwatangiye ruregwamo abantu 25 bafatiwe mu mashyamba ya Congo bakoherezwa mu Rwanda, ariko hiyongereyeho n’abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda, barimo Pte Muhire Dieudonne, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Pte Ruhinda Jean Bosco, Pte Igitego Champagnat n’abasivili Muhire Pacifique na Nzafashwanimana Richard.

Iburanisha ryakomeje Perezida w’inteko iburanisha, Lt Col Bernard Hategekimana abaza abaregwa niba baburana bemera ibyaha cyangwa babihakana.

Pte Muhire Dieudonne yavuze ko yemera icyaha cyo gutoroka igisirikare, ibindi akabihakana. Major (Rtd) Habib Mudathiru yavuze ko aburana yemera icyaha cyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe.

Corp Kayiranga Viateur we wavuze ko atemera ibyaha byose aregwa, Corp Dusabimana Jean Bosco avuga ko abihakana, Pte Igitego Champagnat avuga ko ibyaha byose atabyemera. Nzafashwanimana Richard na we yahakanye ibyaha byose.

Abafatiwe muri Congo bakomeje guhuriza ku kwemera icyaha cyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, ariko bakavuga ko bawinjijwemo batabizi.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya wo gusobanuro ikirego cyabwo, bugaruka ku bikorwa by’aba bagabo birimo kuba bari mu mutwe wa P5 uhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse no guhuza ibikorwa kw’imitwe n’amashyaka [atemewe mu Rwanda] byabaga bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Ubushinjacyaha bwagarutse kuri Kayumba Nyamwasa na Ben Rutabana bari mu bayoboye ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, buvuga ko aba bagabo bohereje amafaranga ibihumbi 15 USD kuri Western Union y’i Burundi kugira ngo age gufasha abarwanyi ba P5.

Buvuga ko uriya mutwe wajyaga ucurira imigambi mu gihugu cy’u Burundi ndetse ko abarwanyi bawo bari bafitanye umubano n’igisirikare cya kiriya gihugu. Mu baregwa harimo benshi bavuga ko babaga i Burundi ndetse n’Umugande umwe.

Ubushinjacyaha bugeze ku witwa Mfitumukiza Assier wageze i Bujumbura muri 2007 akaza kwinjira muri RNC muri 2017, ngo yakiriwe n’abasirikare b’u Burundi banamutoza kurasa ari bwo yahise yinjira muri P5.

Ubushinjacyaha bugeze ku witwa Nsabimana Jean Marie Vianney akaba ari Umurundi winjiye muri P5 muri 2019 yakirwa na Major Mudathiru amuha amasomo y’ibanze y’ibikorwa by’iterabwoba yinjiramo atyo.

Uwitwa Nsengiyumva Janvier na we ni Umurundi ngo yinjiye muri RNC muri Gashyantare 2018.

Ubushinjacyaha buvuga ko uwitwa Haguma Claude we yabaga muri Kenya akaza kujya mu Burundi ari na ho yinjiriye RNC.

Umushinjacyaha ati “Ibi bikorwa byose byo kubinjiza mu gisirikare byakorwaga n’abasirikare b’Abarundi.”

Urubanza rurakomeje...


Abaregwa barangajwe imbere na (Rtd) Major Habib Mudathiru wari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’imyitozo mu Gisirikare cya P5

Ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire ngo ryiteguye gukora ibishoboka byose, ngo rizanahatana mu matora ya Perezida ari imbere, n’ibindi byinshi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi umuvugizi w’iri shyaka abisobanura neza:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo