Abarimo Dr. Ndayambaje bayoboraga REB bahagaritswe ku mirimo yabo

Dr. Ndayambaje Irénée wari umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Uburezi mu Rwanda, REB, n’abandi bayobozi babiri muri iki kigo bahagaritswe ku mirimo yabo by’agateganyo kubera ikibazo cy’abarimu.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryashyizwe ku rukuta rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, rivuga ko abahagaritswe ari Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irenée; Umuyobozi Mukuru Wungirije muri REB, Tumusiime Angelique n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu muri REB, Ngoga James.

Iri tangazo rigira riti "Abayobozi bakurikira bo muri REB bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye:

1. Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

2. Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

3. Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)".

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo REB yatangaje abarimu batsinze ibizamini bari bategereje guhabwa imyanya, bangana na 7800 barimo 3753 bo mu mashuri abanza na 4047 bo mu mashuri yisumbuye.

Ubuyobozi bw’icyo Kigo bwavuze ko abashyizwe mu myanya bose bari 4657 barimo 3687 bo mu mashuri abanza na 970 bo mu mashuri yisumbuye.

Bwakomeje buvuga ko abatarashyizwe mu myanya bose ari 3143 barimo 66 bo mu mashuri abanza na 3077 bo mu mashuri yisumbuye. Gushyira abarimu mu myanya ni urugendo rukomeje.

Nyuma yuko REB itangaje ibi, benshi mu bakoze ibizamini haba mu Ukuboza 2019 no muri Nyakanga 2020 bagaragaje ko batumva uburyo byakozwemo.

Ibi babishingira ku kuba ngo hari abo bagiye barusha amanota mu byo bakozemo ikizamini bimwe nyamara bagasanga ngo ni bo bahawe akazi abandi bakibura ku rutonde mu gihe REB yavuze ko ikeneye abarimu hafi ibihumbi 30.

Icyakora REB yemeye ko hari amakosa yabaye mu gushyira abarimu mu myanya ariko yizeza ko ahari ikibazo hagiye gukosorwa.

Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iherutse gutangaza ko abarimu 1,566 bigisha mu mashuri ya leta bakora badafite ibyangombwa biteganywa bibemerera kuba mu myanya barimo, nk’uko bigaragara muri raporo y’ibikorwa by’iyi komisiyo y’umwaka wa 2019/2020.

Iyi raporo igaragaza ko abo barimu bangana na 6.6% by’abakora uyu mwuga bose, bakomeje gukora kandi badafite dosiye zuzuye, bigaterwa ahanini n’ubushobozi buke bw’abagenzuzi b’umurimo bamwe.

Hari aho yasanze amashuri atandatu yo mu Karere ka Nyagatare, nta mwarimu n’umwe ufite ibyangombwa. Mu barimu 2430 muri ako karere, 807 nta byangombwa bafite. Naho mu Karere ka Nyamagabe, abarimu 391 mu 2586 nta byangombwa bafite, mu gihe muri Gicumbi, abarimu 187 mu 2619 nta byangombwa bafite.

Iyi raporo kandi ivuga ko mu barimu 23617 mu turere 11, bitazwi neza uburyo abarimu 4087 batangiye akazi kuko nta mabaruwa abashyira mu myanya agaragaza uko bakagezemo.

Inagaragaza ko abarimu 762 bari mu kazi kandi batarigeze bagaragaza impamyabumenyi zabo, ibyo bigatera amakenga hibazwa niba imyanya barimo koko bakwiye kuba bayirimo.

URUBANZA RW’UMUYOBOZI W’UMUBAVU RWABURANISHIJWE ADAHARI KANDI NTA SAHA YAHAWE AZABURANIRAHO, MENYA IGIHE UMWANZURO UZASOMWA MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo