Abari gusenyerwa i Nyarutarama ngo ntibakitaye kuri COVID-19-Video

Mu gihe Isi yose ikomeje guhangana n’icyorezo cya Coronavirus/COVID-19 gikomeje kujujubya benshi by’umwihariko n’u Rwanda ubu rumaze kugira abantu 19 banduye iki cyorezo, abaturage batuye mu Mudugudu wa Kangondo ya Kabiri mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo bavuga ko ubu batakitaye ku cyorezo cya Coronavirus ahubwo bitaye ku bikomeje kubakorerwa birimo kubasenyera amazu, gusa Leta ntiyasibye kuvuga ko igamije gukiza aba baturage ibiza bishobora kubibasira cyane cyane muri iki gihe u Rwanda rukomeje kugenda rwibasirwa n’imvura idasanzwe yangiza byinshi, Ikigo cy’Iteganyagihe kinavuga ko izageza mu kwezi kwa Gicurasi.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020, ni bwo ikinyamakuru UMUBAVU cyatembereye i Nyarutarama (ahavuzwe haruguru) maze gisanga bamwe mu baturage bifashe mapfubyi, abifashe ku munwa n’abandi bigaragara ko bafite ibibazo bitandukanye.

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje gushyirwa mu bikorwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bamwe mu baganirije umunyamakuru mu marira menshi bagaragaje ko iby’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwibasira u Rwanda n’Isi muri rusange ntacyo ubu kibabwiye ngo ahubwo bitaye ku biri kubabaho basenyerwa.

Mu marira menshi umubyeyi umwe yagize ati "Twebwe nta nubwo tukiyitayeho (avuga Coronavirus), Coronavirus ni ibingibi, twebwe iriya ndwara twanayibagiwe ko inariho".

"Turimo turabona Coronavirus ari ibingibi ubona ahangaha, indwara twayihinduye ibingibi, ntabwo indwara tukiyitayeho, icyo twitayeho ni ibingibi, twanayibagiwe ko inabaho, Coronavirus turimo turavuga ko ari ibi biza batuzanyemo".

Akomeza avuga ko nubwo Leta ivuga ko amazu yabo ari mu manegeka (ngo kuri za Ruhurura), ngo bo ntibabyemera ahubwo ngo bakibaza uburyo umubyeyi asenyera abana be kandi bavuga ko Leta ari umubyeyi.

Icyo aba baturage bagiye bahurizaho ni uko badahabwa ingurane ihwanye n’imitungo yabo dore ko bavuga ko ibihumbi 90 bahabwa ntacyo yabamarira.

N’inzu zagiye zihabwa bamwe ziherereye mu Busanza, bavuga ko batigeze babijyamo inama ngo dore ko inzu zabo zifite agaciro aho umwe yagaragaje ko igipangu cye gifite agaciro ka Miliyoni zirenga 10 bityo akabona byaba ibihumbi 90 bahabwa yewe n’inzu bubakiwe bitahwana n’imitungo ye.

Kugeza ubu aba baturage bakomeje kwibaza imibereho yabo y’ahazaza dore ko ngo rumwe mu rubyiruko ababyeyi barwo bamaze gusenyerwa amazu rwo rwamaze gutorongera nkuko aba baturage b’i Nyarutarama babibwiye Uumunyamakuru w’UMUBAVU.

Byose urabisanga muri iyi Video utapfa gusanga ahandi: Abari gusenyerwa mu Kagari ka Nyarutarama bati "Bazane imbunda baturase, ngo ntibakitaye kuri Coronavirus yugarije u Rwanda ndetse n’Isi, ngo COVID-19 ni ibyo bari gukorerwa, indwara twayihinduye ibingibi, ntabwo indwara tukiyitayeho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo