Abari batunzwe no kujya gukora i Bukavu bari mu buzima busharira

Hashize amezi umunani umupaka wa Rusizi na Bukavu ufunze, abantu ibihumbi bari batunzwe no kwambuka bakajya gukorera i Bukavu muri DR Congo bavuye mu mujyi wa Kamembe mu Rwanda, bavuga ko ubuzima ubu bubagoye cyane.

Imipaka yo ku butaka hagati y’u Rwanda n’ibihugu birukikije iracyafunze kuri rubanda kuva mu kwezi kwa Gatatu, kubera icyorezo cya Coronavirus.

Kemembe Bukavu ni umwe mu mipaka inyuraho abantu benshi buri munsi, cyane cyane abambuka bajya gushaka akazi muri Congo, aho bavuga ko haboneka imirimo kurusha hano iwabo.

U Rwanda na DR Congo baherutse kumvikana gufungurira umupaka ku bantu bacye bambuka bajyanywe n’impamvu zihariye, kandi bapimwe Covid-19.

Kuva mu kwezi kwa Gatatu, mu Rwanda hamaze gutangazwa abantu 5,192 banduye Coronavirus, Ministeri y’Ubuzima ivuga ko ubu abakiyirwaye ari 217.

Nsengiyumva Deo ukora ibyo gusana amazi n’amashanyarazi, avuga ko buri gitondo ku mupaka yahahuriraga nibura n’abantu 500 bari ku mirongo bambuka bajya i Bukavu.

Ati "[Abambuka] ni benshi cyane, jyewe najyaga ndeba nkibaza nti ni ikibazo. Twagendaga tukirirwa yo duhaha, tugataha nimugoroba."

Nyuma y’amezi umunani uyu mupaka ufunze ati "Ubuzima bwarahagaze kuko uriya mupaka niwo wari udutunze, twajyaga hakurya tugakorera amafaranga tukaza tukiteza imbere."

Yemeza ko benshi mu bo azi nta mfashanyo ya leta babonye muri ibi bihe bikomeye barimo.

Ati "Ahubwo amadeni dufite niyo menshi, yenda usaba ikiro cy’isukari [cyangwa] agaceri kugira ngo ubone uko abana baramuka…turi mu buzima bugoye."

Uwamahoro Olive avuga ko buri munsi yambukaga umupaka agiye i Bukavu gushaka ibiraka byo gukora ubusitani.

Ati "Mpakoze nk’imyaka umunani, iyo nabonaga ikiraka cya jardin nabonaga byibura amadorari $80 avunja 67,000Frw, gufunga umupaka byarampungabanyije kuko sinkibona aho nyakorera."

’Nta ujyayo ngo atahire aho’


Aka gace k’umupaka ubusanzwe gahoraho urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu bambuka

Mu mujyi wa Bukavu bishyurwa mu madorari ya Amerika, ifaranga rihakoreshwa cyane, rigira iyo batashye hakuno mu Rwanda kuko rimwe rikubye inshuri 1,000 iryo ifaranga ry’u Rwanda.

Undi ukora akazi ko kubaka wo mu mujyi wa Kamembe ati: "Muri Congo akazi kaba gahari ari kenshi, hari nubwo baguhamagara uri mu rugo ngo ngwino tuguhe akazi, haba hari akazi kenshi gatandukanye ntiwajyayo ngo utahire aho."

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ukuriye intara y’iburengerazuba mu Rwanda, n’ukuriye intara ya Kivu ya ruguru muri Congo bumvikanye gufungura umupaka wa Goma muri Congo na Gisenyi mu Rwanda.

Ibi ariko ni ku baturage bakora imirimo ya ngombwa nk’abarimu, abanyeshuri, abaganga n’abacuruzi bari mu matsinda.

Aba nabo kwambuka si ibya buri munsi, kandi buri wese aripimisha ku kiguzi cye Covid-19 kugira ngo yemererwe kwambuka.

Ku baturage ba nyakabyizi bo ku Gisenyi cyangwa i Kamembe, nubwo batarwaye Coronavirus cyangwa ngo ibice ari benshi, iracyakomeje kubicisha inzara n’ingorane.


Umupaka wa Kamembe na Bukavu umaze amezi 8 ufunze uretse ku modoka zitwara ibicuruzwa hagati y’ibihugu

BBC

Urubanza rw’umunyamakuru w’UMUBAVU ruhinduye isura, ibyo Agathe Kanziga Habyarimana, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana yabazwagaho mu rukiko rw’i Paris, byose urabimenya muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo