Abari batunzwe n’ubukerarugendo ku mwaro wa Gisenyi bararya hamana

Hashize amezi atanu ubukerarugendo bwongeye gufungurwa, gusa abatunzwe n’imirimo bakorera ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu (Gisenyi Beach) bavuga ko bakiri mu kaga kuko umwaro wa rusange ugifunze bityo kurya bikaba ari ingume

Aha ni ahahuriga abantu bakina imikino ku mucanga, abari koga, abaje kwifotoza, abinezereza ku mucanga, abatembera mu bwato…, ni hamwe mu hantu harangwaga n’ubukerarugendo mu buryo buboneka.

Eddy Ndungutse atwara abantu mu bwato akabatembereza mu kiyaga akabivanamo imibereho, ubu ibintu byarahindutse ni ugutegereza kuri telephone nkuko BBC yavuganye na we ivuga.

Ati "Kuri hotel bashobora kuguhamagara bakaguha umuntu, cyangwa se kuri zimwe muri private beach aho ni ahantu tudafitiye uruhushya. Biracyari ikibazo kubona umuntu ushaka gutembera mu bwato.

"Iyo nyagasani amfunguriye numva bampamagaye ngo nze ntware umuntu kuri ayo mahoteli cyangwa kuri za private beach".

Ndungutse avuga ko ubu hashobora gushira ibyumweru bibiri bikanarenga nta mukiliya abonye.

Ntibagiranumwe Jean D’Amour we akora akazi ko gufotora, nawe kuba uyu mwaro ugifunze bituma agorwa no kubona igitunga urugo rwe nk’uko abivuga.

Ati "Kuva Corona yatangira akazi kacu gasa nk’akahagaze, ubu mba naje kureba ko hari nk’uwaba aje hano hafi ngo ampe akazi.

"Ubusanzwe bavuga ko bafunguye ariko hano ntibirakunda abantu ntabwo baza kuhidagadurira."

Hashize amezi atanu leta ifunguye ibikorwa by’ubukerarugendo, ariko impungenge z’ubwandu bw’iki cyorezo zatumye uyu mwaro rusange ukomeza gufungwa.

Muri uku kwezi kwa 12 abantu bashya banduye Coronavirus bariyongereye, mu minsi irindwi gusa ishize habonetse abagera hafi kuri 700.

Ibi byatumye leta yongera gukaza ingamba zimwe zo kwirinda, naho icyizere ko ibintu bigiye koroha ku batunzwe n’imirimo nk’iyi y’ubukerarugendo cyo kirayoyoka.


Ubuzima buragoye kuri aba bari batunzwe no gutembereza abantu mu bwato


Mbere ya Corona aha hahoraga abantu benshi baje mu bukerarugendo no kwidagadura


Ndungutse avuga ko ubu bitoroshye kubona abakiliya bo gutembereza mu bwato

Impinduka zikomeye muri ADEPR! Depite Frank Habineza yasabye ko umusoro w’ubutaka ugabanywa ategekwa gushaka ahandi iyo misoro izava:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo