Abari bagiye i Burundi baheze ku kibuga cy’indege i Bruxelles

Bamwe mu bagenzi bari kugera i Bujumbura mu ijoro ryo ku wa Kabiri n’indege ya Brussels Airlines bavuga ko ubu baheze ku kibuga cy’indege i Bruxelles mu Bubiligi.

Ubutumwa iyi ndege yahaye abagenzi igihe gitoya mbere y’uko ihaguruka bwabamenyesheje ko iyi ndege yimwe uruhushya rwo kugwa ku kibuga cy’indege kitiriwe uwari Perezida Melchior Ndadaye i Bujumbura nk’uko babivuga.

Ambasade y’u Burundi mu Bubiligi ivuga ko iri gukurikiranira hafi iki kibazo.

Bamwe mu bagenzi bari bavuye mu bindi bihugu, baciye i Bruxelles ngo bagere i Burundi, bavuga ko ubu babuze amajyo, umwe muri bo yabwiye BBC ko ari kubona abarenga 10 bahuje ikibazo nawe.

Yagize ati "Tumeze neza, turi amahoro. Ariko ntituzi uko tubigenza, turi kubaza ahantu hose dushaka ubufasha."

Undi avuga ko hari bamwe muri bo bari bavuye ahandi, ubu badashobora kuva mu kibuga cy’indege i Bruxelles kuko badafite visa y’u Bubiligi, igihugu bari baciyemo mu rugendo.

Kuri ibi, Ntahiraja Thérence, Ambasaderi w’u Burundi i Bruxelles, yasubije BBC mu nyandiko ati "Turi gukurikiranira hafi iki kibazo".

Ubutumwa bwatanzwe na SN Brussels ntibusobanura impamvu iyi ndege yangiwe kugwa i Burundi.

Mu gihe kirenga icyumweru gishize, Leta y’u Burundi yafunguye ikirere ku ndege ziza mu gihugu, ariko abagenzi bahagera bagapimwa Covid-19, bagategereza igisubizo.

Urubuga rwa kompanyi y’indege ya Brussels Airlines rwerekana ko ikindi gihe indege yabo izava i Bruxelles ijya i Bujumbura ari ku wa Kabiri tariki 01 z’ukwezi gutaha kwa cyenda.

Ba Minisitiri bashinzwe ubwikorezi (transport), hamwe n’ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Burundi ntacyo baratangaza kuri ibi.


Ntiharamenyekana impamvu indege ya Brussels Airlines yangiwe kugwa ku kibuga cy’indege cya Bujumbura

Abaturage basenyewe ahazwi nka ’Bannyahe’ mu gisa nk’imyigaragambyo bariye karungu bajya gukambika amahema mu matongo yabo kuko ngo ubuyobozi bukomeje kubasiragiza butabakodeshereza amazu nkuko babisezeranye mu gihe batarahabwa ingurane ikwiriye y’imitungo yabo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo