Abarererwa muri G.S Nemba I bageze kure urugamba rwo kurwanya ubushomeri-Amafoto

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo umurinzi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nemba I, abarererwa muri iryo shuri bahamya ko urugamba rwo kurwanya ubushomeri barugeze kure, bavuga ko ubumenyi bahererwa muri iri shuri bazabubyaza umusaruro bukabatsindira ubushomeri.

Muri ibi birori hamuritswe uburyo bugezweho bukoreshwa mu myigishirize n’ubumenyi rusange mu kwihangira imirimo burimo kwigisha abana gusoma, gutegura indyo yuzuye, gutegura umutobe w’inanasi n’uwa karoti, gukora capati, kuboha ibiseke, gukora imitako, gukoresha ikoranabuhanga, amashanyarazi, gukoresha ibipimo by’ubuzima BMI (Body Mass Index) n’ibindi.

Ibirori byaranzwe kandi n’igitambo cy’Ukaristiya, gusura no gufasha abarwayi barwariye mu bitaro bya Nemba. Hatanzwe ibihembo ku banyeshuri batsinze neza amarushanwa anyuranye. Hatanzwe imyambaro n’ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri batishoboye n’ibindi.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nemba, Uwingabiye Alexandre yibukije ababyeyi ko uburezi n’uburere nyabwo biva mu rugo, asaba ababyeyi kurera abana babo neza.

Yagize ati "Bavandimwe babyeyi, uburezi n’uburere nyabwo buva mu rugo. Turamutse dufashe abana bacu tukabohereza hano ku ishuri twibwira ko abarimu aribo bazabarera gusa twaba twibeshye. Umwana burya uburere nyabwo bw’ibanze bwa mbere abukura mu rugo.

Yakomeje ati "Hano aba ari ugukomeza umurimo uba waratangiriye mu rugo. Ndabasabye babyeyi kugira ngo dufatanye maze abana banyu mu rugo mugerageze mubahe uburere nyabwo. Mubarere neza. Natwe nibagera hano ku ishuri tubahe bya bindi bike bisigaye".

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nemba I, Protogène Nshimiyimana yagarutse ku byo bishimira bagezeho muri uyu mwaka birimo kurangiza neza gahunda yo kunoza ireme ry’uburezi mu cyiciro cy’amashuri abanza ku buryo Nemba I umunyeshuri wese ugeze mu mwaka wa kabiri aba azi neza gusoma igitabo cyo mu mwaka wa kabiri uko bikwiye.

Hatanzwe amasuzumabumenyi, hubatswe icyumba cy’ishuri ku buryo butunguranye mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri mu ntangiriro z’uyu mwaka, haguzwe imirindankuba, icyumba mpahabwenge cy’ikoranabuhanga cyashyizwemo ibikoresho bigezweho, hatangijwe umushinga wo kubaka isomero; inzu y’icyumba mpahabwenge mu by’ikoranabuhanga ku mashuri abanza; icyumba cy’umukobwa kigezweho; inzu y’abarimu; kubakira abatishoboye n’ibindi.

Mu mbogamizi yagaragaje bahuye nazo ni igenda rya hato na hato ry’abarimu, yasabye ubuvugizi ku babishinzwe.

Mu izina ry’ababyeyi, Munyarugerero Théogène yashimiye Kiliziya Gatolika yaribegereje, abana babo batakijya kwiga ikantarange ngo nk’uko byari bimeze mbere y’imyaka 70 ritarashingwa.

Abanyeshuri bagaragaje ko batazapfusha ubusa amahirwe bafite yo kurerwa neza by’umwihariko kurererwa mu Ishuri Gatolika. Urwunge rw’amashuri rwa Nemba I ni ishuri rya Kiliziya Gatolika rifite abanyeshuri bari mu byiciro bitatu: mu ishuri ry’incuke ni 83, mu mashuri abanza ni 841, mu mashuri y’ubumenyi bw’ibanze bw’imyaka 12 ni 791.

Rifite amashami atatu ariyo MPC (Imibare-Ubugenge-Ubutabire), LEG (Ubuvanganzo-Ubukungu-Ubumenyi bw’Isi), LFK (Ubuvanganzo-Igifaransa-Ikinyarwanda).


Basuye ibitaro bya Nemba babigenera inkunga y’abarwayi

Nyirandikubwimana Marie Goretti





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Yamugeneye Kuya 30-09-2019

Iriya munsi wari mwiza mwaraturyohereje.mukomereze aho.imihigo irakomeje kdi irashoboka.Thx.

Yamugeneye Kuya 30-09-2019

Iriya munsi wari mwiza mwaraturyohereje.mukomereze aho.imihigo irakomeje kdi irashoboka.Thx.

Rev Habumuremyi Wellars Kuya 30-09-2019

Ibi bikorwa ni indashyikirwa. Turanezerewe cyane tubonye iterambere ry’abana bacu. Mukomereze aho kandi Imana ihire imirimo y’amaboko yanyu. Ibahe umugisha.

Yumvuhore Ferdinand Kuya 29-09-2019

Nemba yacu tuzakomeza kuyigira iyambere Kandi turi Abesamihigo va Rudahigwa.Aho tugana ni heza turakoeje.