Abarenga 150 barohamye mu nyanja ya Mediterane bajya i Burayi

Abantu bagera ku 150 ni bo bikekwa ko barohamye mu nyanja ya Mediterranee bajya i Burayi mu gihe abandi na bo benshi barokotse bafashijwe n’abarobyi bari ku nkengero z’igihugu cya Libya.

Ntibisobanurwa neza niba abo bantu bari mu bwato bumwe cyangwa bubiri bwaturutse mu Mujyi wa Al-Khoms, ku birometero 120 mu burasirazuba bw’umujyi wa Tripoli.

Abantu babarirwa ku 164 barapfuye barohamye bari mu rugendo bageze hagati ya Libya n’umugabane w’u Burayi mu mezi ane ya mbere y’uyu mwaka.

Umuryango w’Abibumbye, ONU wakomeje gusaba ko abantu batabawe mu nyanja ya Mediterranee badakwiye gusubizwa muri Libya kubera uburyo bafatwa bubangamiye uburenganzira bwa muntu.

Amakuru yatanzwe n’abarokotse iriya mpanuka avuga ko buriya bwato bwari burimo abantu 300.

Gusa hari abakeka ko iriya mpanuka yakozwe n’ubwato bubiri kuko ngo kwemera ko ubwato bwarimo abantu 300 bigoranye.

Bavuga ko bikekwa ko iriya mpanuka yabaye hagati y’ubwato bubiri bwagonganye.

Libya ni ahantu abamukira bashaka kujya mu Burayi banyuze mu nzira y’ubusamo bacamo.

Iyi nzira ariko yabaye imva y’Abanyafurika benshi mu myaka mike ishize.

Mu ntangiriro z’uku kwezi hari abimukira 44 bishwe n’igisasu cy’indege bivugwa ko zari iz’abarwanyi ba Jenerali Haftar ushaka kwigarurira igihugu agasubiza ibintu mu buryo.


UNHCR ivuga ko hari n’abarenga 110 baburiwe irengero barohamye mu Nyanja ya Mediterane bagana i Burayi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo