Close MORE NEWS Abaregwa mu rubanza "Phocas Ndayizera" bamaganye igifungo cya burundu UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 16-12-2020 saa 17:34' whatsapp Facebook Abagize itsinda rya 13 baregwa mu rubanza rwitiriwe Phocas Ndayizera bamaganye igifungo cya burundu basabiwe n’ubushinjacyaha. Baburana hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, uwabimburiye abandi Martin Munyensanga yabwiye urukiko ko yatunguwe n’igifungo cya burundu yasabiwe kandi yiyumva nk’umwere. Yavuze ko ubushinjacyaha bwahereye ku byaha buvuga ko yiyemereye nyamara bitarabaye. Yavuze ko atigeze aba mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda wategurwaga n’umutwe wa RNC ubinyujije ku witwa Cassien Ntamuhanga utagaragara mu rukiko kuko yatorotse igifungo. Yaba uyu mutwe cyangwa se na Ntamuhanga ubwe, Munyensanga avuga ko atabazi ngo babe bahurira ku mugambi umwe. Uwitwa Vénuste Mushimiyimana we aregwa kuba yari yarakodesheje inzu abaregwa bahuriragamo bagacura imigambi yo gutega ibisasu ahantu hatandukanye hari ibikorwa remezo. Nyamara we avuga ko inzu yari yakodesheje yari iyo kubamo kugira ngo ashobore kwegera akazi ke mu nkengero z’umujyi wa Kigali. Jean Claude Nshimyumuremyi aregwa kuba yaritabiriye inama zaberaga ku musozi wa Jali ziyobowe na Cassien Ntamuhanga yifashishije ikoranabuhanga ry’amajwi rya Whatsapp. Abaregwa binubira kuba batabonana n’abunganizi babo Ubushinjacyaha bwo bwongeye gushimangira ko abaregwa biyemereye ibyaha mu ibazwa nyuma bakaza guhindurira imvugo mu rukiko. Bwongeye no kunenga imvugo z’abaregwa bihakanye bimwe mu bimenyetso nk’amajwi y’ibiganiro bagiranye bavuga ko ari amahimbano. Abaregwa kandi bananenze raporo y’abahanga ba gisirikare ku biturika bivugwa ko byari gusenya bimwe mu bikorwa bya Leta. Ubushinjacyaha bwasabye ko urukiko rwaba ari rwo ruharirwa ububasha bwo kuzamenya ukuri kw’ibi bimenyetso. Kutabonana n’abunganizi Mu iburanisha rya none abaregwa bongeye kwinubira kuba batemererwa guhura n’abunganizi babo ku mpamvu zivugwa ko ari ukwirinda icyago cya Covid. Muri iki gihe abavuye hanze barimo n’abunganira abandi mu mategeko ntibemererwa guhura n’abafunze. Ni ikibazo umucamanza Antoine Muhima yavuze ko kiri kugaragara cyane mu nkiko muri iki gihe. Yavuze ko agiye kugikurikirana agasaba ko aba bakwemererwa guhura n’abunganizi babo cyangwa bakaba bakwemererwa kuzanwa mu rukiko mu gihe byaba bishoboka. Uru rubanza rwagombaga gusozwa muri iri buranisha rwongeye kurarana kubera ahanini iki kibazo cy’uko abaregwa badashobora guhura n’abunganizi babo. Bose uko ari 13 bakurikiranyweho umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi, ubugambanyi mu mugambi wo gukora iterabwoba no gukoresha ibintu biturika mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abaregwa mu rubanza "Phocas Ndayizera" (wambaye indorerwamo) bose bahakana ibyaha by’iterabwoba UMUDIPOLOMATE YIYICIYE ABANA BE BABIRI, URUBANZA RW’UMUNYEMARI NKUBILI MU ISURA NSHYA N’ANDI MAKURU MENSHI NI K’UMUBAVU TV ONLINE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Abaregwa mu rubanza "Phocas Ndayizera" bamaganye igifungo cya burundu UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 16-12-2020 saa 17:34' whatsapp Facebook Abagize itsinda rya 13 baregwa mu rubanza rwitiriwe Phocas Ndayizera bamaganye igifungo cya burundu basabiwe n’ubushinjacyaha. Baburana hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, uwabimburiye abandi Martin Munyensanga yabwiye urukiko ko yatunguwe n’igifungo cya burundu yasabiwe kandi yiyumva nk’umwere. Yavuze ko ubushinjacyaha bwahereye ku byaha buvuga ko yiyemereye nyamara bitarabaye. Yavuze ko atigeze aba mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda wategurwaga n’umutwe wa RNC ubinyujije ku witwa Cassien Ntamuhanga utagaragara mu rukiko kuko yatorotse igifungo. Yaba uyu mutwe cyangwa se na Ntamuhanga ubwe, Munyensanga avuga ko atabazi ngo babe bahurira ku mugambi umwe. Uwitwa Vénuste Mushimiyimana we aregwa kuba yari yarakodesheje inzu abaregwa bahuriragamo bagacura imigambi yo gutega ibisasu ahantu hatandukanye hari ibikorwa remezo. Nyamara we avuga ko inzu yari yakodesheje yari iyo kubamo kugira ngo ashobore kwegera akazi ke mu nkengero z’umujyi wa Kigali. Jean Claude Nshimyumuremyi aregwa kuba yaritabiriye inama zaberaga ku musozi wa Jali ziyobowe na Cassien Ntamuhanga yifashishije ikoranabuhanga ry’amajwi rya Whatsapp. Abaregwa binubira kuba batabonana n’abunganizi babo Ubushinjacyaha bwo bwongeye gushimangira ko abaregwa biyemereye ibyaha mu ibazwa nyuma bakaza guhindurira imvugo mu rukiko. Bwongeye no kunenga imvugo z’abaregwa bihakanye bimwe mu bimenyetso nk’amajwi y’ibiganiro bagiranye bavuga ko ari amahimbano. Abaregwa kandi bananenze raporo y’abahanga ba gisirikare ku biturika bivugwa ko byari gusenya bimwe mu bikorwa bya Leta. Ubushinjacyaha bwasabye ko urukiko rwaba ari rwo ruharirwa ububasha bwo kuzamenya ukuri kw’ibi bimenyetso. Kutabonana n’abunganizi Mu iburanisha rya none abaregwa bongeye kwinubira kuba batemererwa guhura n’abunganizi babo ku mpamvu zivugwa ko ari ukwirinda icyago cya Covid. Muri iki gihe abavuye hanze barimo n’abunganira abandi mu mategeko ntibemererwa guhura n’abafunze. Ni ikibazo umucamanza Antoine Muhima yavuze ko kiri kugaragara cyane mu nkiko muri iki gihe. Yavuze ko agiye kugikurikirana agasaba ko aba bakwemererwa guhura n’abunganizi babo cyangwa bakaba bakwemererwa kuzanwa mu rukiko mu gihe byaba bishoboka. Uru rubanza rwagombaga gusozwa muri iri buranisha rwongeye kurarana kubera ahanini iki kibazo cy’uko abaregwa badashobora guhura n’abunganizi babo. Bose uko ari 13 bakurikiranyweho umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi, ubugambanyi mu mugambi wo gukora iterabwoba no gukoresha ibintu biturika mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abaregwa mu rubanza "Phocas Ndayizera" (wambaye indorerwamo) bose bahakana ibyaha by’iterabwoba UMUDIPOLOMATE YIYICIYE ABANA BE BABIRI, URUBANZA RW’UMUNYEMARI NKUBILI MU ISURA NSHYA N’ANDI MAKURU MENSHI NI K’UMUBAVU TV ONLINE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi