Abaregwa kunyereza Miliyari 2 basabye kurekurwa kubera ikosa ry’umwanditsi

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Nyakanga 2020 hari kuburanishwa ubujurire mu rubanza rw’abaregwa kunyereza miliyari 2Frw barimo uwari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Caleb RWAMUGANZA na bagenzi be batanu baregwa kunyereza miliyari 2 Frw.

Inteko y’Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’Urukiko yinjiye mu cyumba kiberamo urubanza saa tatu zuzuye, Umucamanza atangira yisegura avuga ko ikoranabuhanga ryakereje iburanisha.

Urukiko rwasomye icyemezo cyari cyafashwe ku wa 23 Kamena 2020 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, n’impamvu zari zashigiweho abaregwa bose bafungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Skype Urubanza ruraba abaregwa bari kuri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere mu rwego rwo kwirinda Covid-19, Ubushinjacyaha bwo buri ku Cyicaro cy’Ubushinjacyaha Bukuru, abunganira abaregwa bamwe bari ku Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo aho inteko iburanisha iri, abandi bari kuri Gereza.

Mu cyumba cy’urukiko abitabiriye urubanza bagera kuri 15 gusa abandi ni Abanyamakuru.

Me GATERA Gashabana wunganira umunyemari RUSIZANA Aloys yasabye ijambo avuga ko Umukiliya we akwiye gufungurwa kubera ko Umucamanza yibeshye akandika ko icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe ku wa 23 Kanama 2020, aho kwandika ko cyafashwe ku wa 23 Kamena 2020.

Ati “Ibyo kuvuga ko Umucamanza yibeshye gusoma amatariki ni ikinyoma cyambaye ubusa, ubu umukiliya wange arafunzwe kandi afunzwe n’icyemezo cy’ukwa Munani, ndumva mwatesha agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, umukiriya wange agahita afungurwa kuko kugeza ubu afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Umucamanza wabanje kwisegura kuri ririya kosa, yabajije Me Gashabana impamvu batakosoje amatariki abisanye n’igihe umwanzuro wafatiwe.

Me Gatera Gashabana avuga ko isomwa ryabaye adahari ndetse n’umukiliya we adahari.

Me NKUNDABARASHI Moise wunganira RWAMUGANZA Caleb na we yunzemo avuga ko icyemezo cyabafunze nta gaciro cyahabwa kuko igihe cyo kubafunga kitaragera.

ME NKUNDABARASHI ati “Uwo nunganira Caleb RWAMUGANZA yajyanwe muri gereza itariki itaragera bivuze ko ubundi yakagombye guhita arekurwa.”

Umucamanza yabajije ati “Mwe murabona ari ikosa ryakozwe cyangwa twabifata nk’inenge yabayeho?”

Me NKUNDABASHI ati “Twe turumva abo twunganira bagahise bafungurwa kuko itariki yabafunze ntabwo iragera.”

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ibyabaye ari ikosa rishobora gukosorwa kuko iburanisha ryagenze neza ku itariki ya 18 Kamena 2020, mu gusoma na byo ngo byakorewe ku gihe ku wa 23 Kamena 2020.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati “Kwibeshya bibaho, amatariki yakosorwa.”

Impaka zamaze isaha, Umucamanza yabwiye abunganira abaregwa ko Urukiko rutaje kuburana ahubwo, ruburanisha.

Umucamanza ategetse ko iburanisha rikomeza inzitizi abunganira abaregwa batanze zikazasuzumwa mu mizi y’urubanza.

Iburanisha rya ryakomeje kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwirinda Covid-19.

Umucamanza yagendaga yumva impamvu buri umwe yajuriye, ahereye kuri Rusizana.

Ageze kuri Rwakunda, umwunganizi we mu mategeko yavuze ko iyo aza kuba yarumvikanye na ba nyiri nzu, ntiyari kuba yarasabye ko hakorwa igenagaciro ry’iyo nzu, ndetse ibiganiro bya mbere byayobowe na Rwakunda byarananiranye kuko yananiwe kumvikana na ba nyiri nzu.

Ngo iyo aza kuba ari mu kagambane, imishyikirano yo kugura iba yararangiye ku munsi wa mbere, bityo kuba ibiganiro byarananiranye, nta mugambi yari arimo. Ikindi ni uko ngo ibiganiro bya kabiri byagiye kuba, amaze kujya mu mujyi wa Kigali agakora igenzura rigereranya inzu maze mu biganiro bya kabiri bagera kuri miliyari umunani.

Ibiganiro bya gatatu nabyo ngo byerekana ko Rwakunda wari uyoboye ibiganiro bibiri byabanje, byagejeje aho ku nshuro ya gatatu avanwaho maze biyoborwa na Caleb Rwamugenza.

Ikindi ngo Rwakunda nta nama n’imwe ijyanye n’amasoko yo muri Rwanda Housing yigeze yitabira ndetse amaserano yo kugura iriya nzu, yabaye Rwakunda atakiri Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, bityo ko iyo aza kuba ari mu kagambane, aho yari kuba ari hose yari kugira uruhare mu kuyakurikirana.

Ikindi ni uko amasezerano nayo ubwayo atariwe wayakoze kuko ngo yavuye muri Mininfra akajya muri Rwanda Housing Authority.


Abunganira abaregwa basaba ko Abakiliya babo barekurwa kuko bafunzwe itariki itaragera, Ubushinjacyaha bukavuga ko ari ikosa ryabaye mu kwandika


Si abantu benshi bagiye i Rusororo gukurikirana uru rubanza


Abaregwa bagaragaye kuri Skype bambaye umwambaro w’imfungwa

Igisa nk’imyigaragambyo i Rusizi, Umuvugizi w’ishyaka R2UDA rya Barafinda yandikiye umutegetsi ukomeye ku Isi, Dosiye z’IBIFI BININI:

utube.com/embed/ZXlIry7XmDw" frameborder="0" allow="accelerometer; autopl





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo