Abaregwa gusurisha umuvandimwe wa Gen Nyamvumba basabiwe gufungwa imyaka 6

Ubushinjacyaha bwasabiye CSP Camille Zuba wayoboye Gereza ya Mageragere gufungwa imyaka 6 no gutanga ihazabu ya miliyoni 2Frw, ni na cyo gihano busabiye SSP Sengabo Hirally wabaye Umuvugizi wa RCS ndetse na CIP Mudacyahwa Deo wari ushinzwe iperereza kuri Gereza ya Mageragere.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo CSP Zuba Camille wayoboraga Gereza ya Nyarugenge, SSP Hillary Sengabo uherutse gusimbuzwa ku mwanya w’Umuvugizi wa RCS na CIP Deo Mudacyahwa wahoze ashinzwe iperereza kuri Gereza ya Nyarugenge.

Muri aba baregwa, CSP Zuba Camille ni we wenyine uburana afunze, uyu munsi akaba yitabye Urukiko yambaye impuzankano y’ibara ry’iroza yambarwa n’imfungwa.

Uyu wari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge ufungiye muri Gereza ya Nyanza, yazanywe n’imodoka itwara imfungwa n’abagororwa yageze ku kicaro cy’Urukiko saa tatu n’iminota icumi (09:10) arinzwe n’abacungagereza yari asanzwe abereye umuyobozi igihe yayobora ab’i Mageragere.

Umucamanza yatangiye abaza abaregwa niba bemera icyaha cy’itonesha baregwa n’Ubushinjacyaha, bose bavuga ko batakemera.

CSP Camille Zuba ni we ufite abunganizi wenyine mu gihe abandi biburanira.

Me Ngarambe Raphael wunganira CSP Camille Zuba watangiye agaragaza inzitizi, yabwiye Urukiko ko ingingo y’Itegeko Ubushinjacyaha bwashingiyeho bufunga umukiliya we ntaho ihuriye n’inyito y’icyaha aregwa.

Uyu Munyamategeko wasabaga Urukiko ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kidakwiye guhabwa agaciro, yagize ati “Ingingo ya 8 ihuriye he n’icyaha k’itonesha koko na nyiri ubwite ko agihakana.”

Avuga ko uru rubanza rudakwiye gukomeza kuko ikirego cy’Ubushinjacyaha ngo kidafite ishingiro.

Ubushinjacyaha buvuga ko habayeho kwibeshya ku nyito y’icyaha ariko ko ikosa ryabaye mu Bugenzacyaha. Ati “Amakosa yakozwe na RIB kuko ni ho twakuye dosiye.”

Umunyamategeko yahise avuga ko Ubugenzacyaha butigeze bukora amakosa ndetse ko ubu Umukiliya we ari mu maboko y’Ubushinjacyaha atari mu ya RIB.

SSP Hillary Sengabo wari Umuvugizi wa RCS na we araregwa

Uru rubanza ruregwamo uwari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, CSP Camille Zuba ukekwaho icyaha cy’itonesha kuko yemereye Robert Nyamvumba [Umuvandimwe wa General Patrick Nyamvumba] gusurwa muri gereza aho afungiye mu bihe cya Coronavirus kandi byari bibujijwe mu rwego rwo kwirinda ko kiriya cyorezo kigera muri Gereza.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi, hajemo abandi bantu babiri baregwa hamwe na CSP Zuba Camille ari bo SSP Hillary Sengabo uherutse gusimburwa ku mwanya w’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa ndetse na CIP Mudacyahwa Deo wari ushinzwe iperereza muri Gereza ya Nyarugenge.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu SSP Sengabo yoherereje ubutumwa bugufi CIP Mudacyahwa Deo akamubwira ko hari nimero izamuhamagara imusaba gusura umuntu ufungiye kuri iriya Gereza.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri buriya butumwa, SSP Sengabo yabwiye CIP Mudacyahwa Deo ko abo bantu bazamuhamagara agomba kubareka bagasura Robert Nyamvumba.

Umushinjacyaha yagize ati “Sengabo yakoresheje umwanya yari afite wo kuvugira RCS atanga amabwiriza basura Robert Nyamvumba kandi bitemewe.”


SSP Hillary Sengabo wambaye ishati y’iroza ariko aburana adafunze

Imfungwa yashyiriwe ibikoresho n’amadolari 1900$ (asaga miliyoni 1.8Frw)

CSP Camille Zuba yabwiye Urukiko ko ibyo yakoze byose ntamakosa yakoze kandi nta n’amabwiriza yo kwirindia Covid-19 yishe, ngo Robert Nyamvumba yaje gufungirwa muri Gereza ya Nyarugenge avuye muri RIB.

Ati “Abo bagore bavuga ninjije nge nta n’ubwo narimbazi. Nashingiye ko bari bazaniye ibikoresho by’ibanze umufungwa yinjirana muri Gereza. Bari bazanye amashuka na matera, isume n’amafranga 1900USD n’ibindi bikoresho by’isuku.”

CSP Zuba yavuze ko Robert yahawe ibyo yari azaniwe na mushikiwe ndetse n’umugore wa Gen Nyamvumba.

CSP Zuba ati “Robert Nyamvumba mbere yo kwinjira muri Gereza yabanje gusakwa abacungagereza babona amafranga mu ijakete barayafata, nsaba ushinzwe gukora iperereza kuri Gereza gukoresha inyandikomvugo Robert Nyamvumba uko ayo mafranga yamugezeho. Ibyo byose byarubahirijwe.”

Robert Nyamvumba ngo yavuze ko atarazi ko mu byo bamuzaniye harimo n’amafranga.

Umucamanza yabajije Zuba impamvu yahaye gusura bamwe abandi bakangirwa, ngo hari ubuhamya bw’umuntu uvuga ko hari umukecuru wavuze ko yaje gusura umwana we urwaye ariko bakanga ko yinjira.

CSP Zuba yahise abwira Umucamanza ko ubwo buhamya butahabwa agaciro kuko uwabutanze ari Umucungagereza wari ku izamu kandi umucungagereza si we utanga uburenganzira bwo gusura umuntu, butangwa n’Umuyobozi wa Gereza.

Ati “Ibyo ntabyabayeho, nta mukecuru wigeze ambwira, yambwiye abagore babiri barimo umugore wa Gen Nyamvumba ndetse na Mushiki we.”

Yavuze ko ayo mafranga yafashwe n’ubuyobozi bwa Gereza nta rundi rwego rwayafashe, ngo zitukwamo nkuru ibyabaye byose ni we biri kubazwa, ariko agasaba urukiko ko mu myanzuro bazashyiramo ko ibyakozwe byose bitagize icyaha nshinjabyaha niba harimo n’amakosa, ngo ni ayahanwa mu rwego rw’akazi kandi ngo mu kazi baramuhannye kuko yahagaritswe kubera ibyo byose byabaye.


CSP Camille ZUBA yururutse imodoka itwara imfungwa kuri uyu wa Gatanu agiye kuburana

SSP Hirally Sengabo yavuze ko asaba Urukiko kumurenganura, “simbazwe ibyo ntakoze”

SSP Hirally Sengabo wahoze ari Umuvugizi wa RCS, Umucamanza nyuma yo kwiregura kwa CSP Camille Zuba yamuhaye umwanya ngo yisobanure ku cyaha cyo kuba ikitso mu gusura Robert Nyamvumba.

Sengabo yabwiye Urukiko ko yahamagawe n’umuntu witwa Sesonga akuye nimero ye ku rubuga rwa RCS kuko icyo gihe yari akiri Umuvugizi wa RCS.

Ati “Sesonga yansabye gusura umuntu wari ufungiye kuri Gereza ya Nyarugenge mubwira ko bitari mu nshingano zange mwibutsa ko nge ndi Umuvugizi wa RCS ntasurisha abantu. Icyo nakoze namuhaye nimero z’Umuyobozi wa Gereza. Numva ibyo bintu bidakwiye kubazwa Jye kuko bitari mu nshingano zange.”

Umucamanza yahise aca mu ijambo Sengabo amusaba kuvuga ku butumwa yahaye CIP Deo wari ushinzwe iperereza kuri Gereza amusaba kureka Robert Nyamvumba agasurwa.

SSP Sengabo yabwiye Urukiko ko yahamagarwaga n’abantu batandukanye bamusaba gusura abantu babo kuko bakuraga nimero ye ku rubuga rwa RCS.

Ati “Ndasaba Urukiko kundenganura simbazwe ibyo ntakoze nge ibyo nakoze gusa ni ibyari mu nshingano zange.”

Umucamanza yongeye kubaza Sengabo guhamya ko amabwiriza yatanze yo gusura Nyamvumba nta bundi bucuti koko bari bafitanye.

SSP Sengabo ati “Perezida akazi kange ni Ubuvugizi gusa kandi akazi kange kari uguhuza abasaba abufasha n’inzego zibishinzwe ni na yo mpamvu nahamagaye CIP Deo nk’umuntu warI ushinzwe iperereza kuri Gereza nta bucuti bwihariye nari mfitanye n’abo kwa Nyamvumba kuko nge nahamagarwaga n’abantu benshi btandukanye. Ikindi ni uko ibyo nabwiye Deo ntamutegekaga n’iyo abishaka ntabyo yari gukora bivuze ko ibyo Deo yakoze byari akazi, ibyo rero ntabwo bigize icyaha k’itonesha.”

CIP Deo Mudacyahwa na we yahakanye itonesha mu gusurisha Robert Nyamvumba

Yabibwiye Urukiko ubwo yabazwaga uko yahawe amabwiriza na SSP Sengabo Hirally amwoherereza ubutumwa bugufi amasaba ko mushiki wa Robert Nyamvumba ndetse n’umugore wa Nyamvumba basura Umuvandimwe wa Nyamvumba.

CIP Deo Mudacyahwa ati “Nta kimenyane cyabayeho mu gusurisha Robert Nyamvumba kuko ni umuntu waje gufungirwa kuri Gereza ahita ashyirwa mu kato, yari amaze iminsi ine murumva ko ntagirana ubucuti bw’umwihariko n’uwo Robert Nyamvumba.”

CIP Deo yavuze ko ibyo yakoze byo gusurisha Robert Nyamvumba atigeze abanza kubimenyesha Umuyobozi wa Gereza, CSP Camille Zuba kuko ibyo yakoze byari mu nshingano ze.

Yavuze ko ubutumwa yohererejwe na SSP Sengabo amusaba ko yasurisha Robert Nyamvumbabwaje kuri Telefone y’akazi, ngo ntiyigeze abumuha kuri Telelefoni ye bwite kuko ibyo yamusabaga byari bijyanye n’akazi.

Deo ati “Ni na yo mpamvu mbere nari nafunzwe natanga ibisobanuro by’ibyo nakoze bakabyumva nkarekurwa.”

Ubushinjacyaha buvuga ko Umugore wa Nyamvumba ari we wasuye Robert Nyamvumba, CSP Zuba ati ‘Si byo”

Urubanza rwenda gusoza, CSP Camille Zuba yabwiye Urukiko ko mu basuye Robert Nyamvumba ari mushiki we ndetse n’umugore we.

Ati “Nta mugore wa Gen Patrick Nyamvumba wamusuye ahubwo yasuwe n’umugore we. Ibyo gusurwa n’umugore wa Gen Patrick Nyamvumba byari byavuzwe n’Ubushinjacyaha.”

Ubushinjacyaha bwasabiye CSP Zuba, SSP Hirally Sengabo na CIP Deo gufungwa imyaka 6

Umucamanza abajije CSP Camille Zuba icyo abibivugaho, avuga ko Ubushinjacyaha bwihanukiriye mu kumusabira imyaka 6 ku cyaha atemera.

Zuba avuze ko ibyo yakoze bitagize icyaha, ngo kinabaye kirimo yagiharirwa mu rwego rw’akazi.

CSP Zuba ati “Ukuyeho n’imyaka 6 nsabiwe nta n’ubwo nanagombye kuba mfunze. Igihano nsabiwe ntabwo gikwiye namba.”

SSP Sengabo Hirally na we yavuze ko igihano asabiwe n’Ubushinjacyaha cyo gufungwa imyaka 6 kidakwiye kuko nta cyaha yakoze.

Ati “Perezida ahubwo muturenganure.”

CIP Deo Mudacyahwa na we yabwiye Urukiko ko ibihano asabiwe, gufungwa imyaka 6 kidakwiye kuko nta kosa yakoze kuko ibyo yakoze.

Umucamanza yahise ategeka ko iburanisha ripfundikiwe avuga ko Urubanza ruzasomwa ku wa 09 Ukwakira 2020, saa mumani z’amanywa.


Mu cyumba cy’Urukiko uko byari byifashe

SRC: Umuseke

Umuturage wo mu basenyewe inzu I Nyarutarama ahazwi cyane nka ’Bannyahe’ avuga ko adafata Abadepite nk’intumwa za rubanda kuko ngo batigeze babafasha mu kibazo cyabo ngo gikemuke, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo