Abarangije muri ULK basabwe guhanga imirimo no kubaha Imana

Abanyeshuri barangije amasomo yabo muri Kaminuza yigenga ya Kigali “ULK” basabwe gushyira imbaraga mu kwihangira imirimo kuruta gushyira imbaraga mu mu kugashakisha.

Ubwo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2018 muri ULK –Kigali habaga umuhango wo gutanga impamyabumenyi kubaharangije, Umuyobozi w’Ikirenga wa Kaminuza ya ULK Prof Rwigamba Balinda, yahaye umukoro abarangije wo kwihangira imirimo kandi bakarangwa n’ikinyabupfura mubuzima bwabo bwa buri munsi.

JPEG - 94.6 kb
Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza(HEC), Dr. Emmanuel Muvunyi ari kumwe n’Abayobozi batandukanye ba ULK mu muhango wo gutanga impamyabumenyi.

Ati “Mwese muri hano mugomba kugira intumbero kandi mugakora cyane kugirango muzayigereho.Mugomba kubaha Imana kugirango izabafashe kugera ku ntego zanyu .Mugomba kwicisha bugufi kugirango mubashe gutanga umusaruro abanyarwanda babitezeho kandi mube umusemburo w’impinduka. Murangije hano muragiye ,ndabagira Inama yo kwihangira imirimo aho kuyishakisha”.

Abarangije bavuze ko bize ibintu byinshi birimo kwihangira imirimo bizatuma bahangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.

Uwamaliya Denise ,urangije mu Ikoranabuhanga yavuze ko agiye gushyira mubikorwa inama yagiriwe n’abayobozi ba Kaminuza bababwiye ko bagomba kwihangira akazi aho kugashakisha.

Ati “ Dufite amahirwe menshi yo kuba twakwihangira imirimo.Ndabizi ko hari benshi barangije mbere yacu kandi bafite ibigo by’ubucuruzi bikomeye ,none se njye kuki ntabigiraho nkahaganga akanje kazi”.

Jean Marie Vianney Gasana, yabwiye abanyamakuru ko agiye guhita asaba inguzanyo muri BDF ashore imari mu bucuruzi. “Ikintu kiza gihari ni uko natangiye inzira zo gushing ikigo cy’ubucuruzi cyanjye .Ni amahirwe menshi kuri ubu kuba dufite ikigega nka BDF kuko kidufasha kubona icyo nakwita nk’imbuto zo kubiba”.

JPEG - 85.8 kb
Abarangije muri ULK basabwe kwihangira Imirimo no kubaha Imana

Kuva mu mwaka w’ 1996, Kaminuza y’igenga ya Kigali “ULK “ imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abagera kubihumbi 31.

Daniel Hakizimana
umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo