Abapolisi bo mu muhanda bazanye inda nini bagiye guhindurirwa imirimo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Tanzania yavuze ko abapolisi bo mu muhanda (Traffic Police) bazanye inda nini bagiye guhindurirwa imirimo bakurwe ku gukora mu muhanda kuko bahesha isura mbi urwego rwa Polisi.

Ibitangazamakuru byo muri Tanzania byasubiyemo amagambo ya Minisitiri George Simbachewene yavuze mu mpera y’icyumweru gishize agira ati “Ntabwo [inda nini] zishamaje, ahubwo se ni gute umupolisi azana inda nini?”

“Bamwe mu bapolisi bacu bitwaza umwambaro w’akazi bambaye bakaka ruswa abatwara moto [aba-motards]. Ndasaba abapolisi bose gukurikiza amategeko”.

Bwana Simbachewene yategetse umukuru wa Polisi ya Tanzania guhindurira inshingano abo bapolisi bo mu muhanda bazanye inda nini, bagahabwa indi mirimo idatuma bagaragara mu muhanda.

Umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu yanditse ubutumwa ku rubuga rwa Twitter asaba ko iyo gahunda nshya idakwiye kuzavamo ivangura.

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo