Abapolisi bahagaritswe ku kazi kubera urupfu rwa Daniel Prude

Abapolisi barindwi ba Amerika bahagaritswe mu kazi nyuma y’urupfu rw’umwirabura w’umugabo utari ufite intwaro wananiwe guhumeka nyuma yo gupfukwa ikintu.

Daniel Prude, wari ufite ibibazo byo mu mtwe, yapfuye nyuma y’uko ashyizweho ikintu "cyo kumubuza gucira", ubusanzwe kirinda abapolisi ubwabo kugerwaho n’amacandwe y’abo bafashe.

Avuga uwo mwanzuro, ukuriye agace ka Rochester muri leta ya New York witwa Lovely Warren, yavuze ko irondabwoko ryaganishije kuri urwo rupfu.

Bwana Prude yapfuye mu kwezi kwa Gatatu ariko uko yapfuye byamenyekanye vuba aha.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 41 yapfuye amezi abiri mbere y’iyicwa rya George Floyd, ryateje imyigaragambyo ikomeye yamagana urugomo rw’abapolisi muri Amerika.

Uburyo Bwana Prude yafashwe busa n’uko byakozwe kuri Bwana Floyd, bombi batsikamiwe hasi n’abapolisi.

Guhagarika abapolisi barindwi ni icya mbere gikozwe ku rupfu rwa Bwana Prude. Amasezerano avuga ko bazakomeza guhembwa muri iki gihe bahagaritswe, kuko batirukanwe mu kazi.

Abategetsi bavuze iki?

Lovely Warren yabwiye abanyamakuru ejo ku wa Kane ati "Mpagaritse abapolisi bavugwa, kandi nsabye umushinjacyaha mukuru kwihutisha iperereza."

Yakomeje ati "Igipolisi cyacu cyananiwe gufasha Daniel Prude, kimwe n’inzego z’ubuvuzi bwo mu mutwe, sosiyete yacu, nanjye ubwanjye."

Yongeyeho ko urupfu rwe ari ikimenyetso ko "ibibazo twahuraga na byo cyera ari na byo duhura na byo uyu munsi".

Uyu mutegetsi yananenze Bwana La’Ron Singletary ukuriye abapolisi muri aka gace kuba ataramubwiye ukuri ku byabaye.


Lovely Warren yavuze ko abapolisi batamubwiye ukuri ku byabaye kuri Daniel Prude

Ibyabaye kuri Prude byamenyekanye ku wa Gatatu ubwo amashusho ya Camera iba iri ku myambaro y’umupolisi yatangazwaga, nyuma y’igihe kinini bisabwa n’abaturage.

Madamu Warren yavuze ko ibyo yabonye ku mashusho "bitandukanye cyane" n’ibyo ukuriye abapolisi yamubwiye ko Prude yishwe n’ibiyobyabwenge birengeje.

Uyu mutegetsi ariko ntiyavuze niba hari ibihano byafatiwe La’Ron Singletary ukuriye igipolisi muri ako gace.

Ku wa Gatatu, Bwana Singletary yahakanye ko yagerageje guhishira imenyekana ry’ibyabaye igihe Daniel Prude yafatwaga.

Andrew Cuomo, Guverineri wa leta ya New York yasabye ko iki kibazo kirangizwa "mu buryo bwihuse bushoboka".


Daniel Prude yapfuye hashize icyumweru afashwe n’abapolisi mu buryo bwamubujije guhumeka

Abaturage bakoze imyigaragambyo bamwe barafungwa, Amerika yasabye u Rwanda gufata Rusesabagina ’kimuntu’ n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi, sura UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo