Abapolisi babiri birukanwe ku kazi burundu bazira gusomana

Umuvuduko imbuga nkoranyambaga ziriho ku isi hose ukomeje gutuma hari ababatwa na zo aho nibura buri muntu ku isi ufite Telefoni igezweho izwi nka ’Smart Phone’ amara nibura amasaha abiri ari ku mbuga nkoranyambaga.

Ikoreshwa rw’izi mbuga ni ryiza kuko rituma abantu bamenya amakuru mu buryo bwihuse ariko kandi izi mbuga hari abo zigenda zivutsa ubuzima bitewe n’uburyo bazikoresha, hakaba n’abo zizanira ibibazo bitandukanye mu buzi ma bwabo.

Urugero ni abapolisi babiri bo mu gipolisi cya Tanzania, birukanwe ku mirimo yabo nyuma yyuko ifoto yabo ikwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga basomana

Ifoto yafatiwe mu gace ka Kagera, mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania, igaragaza aba bapolisi bari bambaye imyambaro y’akazi basomana, ibyabaye intandaro yo kwirukanwa kwabo.

Amakuru avuga ko iyi foto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umupolisi wa Tanzania wari kumwe n’aba bagenzi be, birangira igeze ku bayobozi ba Polisi mu gace ka Kagera.

Henry Mwaibambe, uyobora Polisi ya Tanzania mu gace ka Kagera, yavuze ko icyemezo cyo kwirukana aba bapolisi gikurikije amabwiriza agenga imyitwarire y’abapolisi ba Tanzania, nubwo cyamaganwe na benshi mu baturage ba kiriya gihugu.

Ati "Twakurije amabwiriza yose agenga imyitwarire kugira ngo babashe kwisobanura. Umupolisi wakurikiranye ikibazo yemeje ko hari ibimenyetso bifatika bibashinja, kandi ko barenze ku myitwarire ya Polisi. Ni yo mpamvu birukanwe."

Afande Mwainambe yavuze ko gusomana atari byo kibazo, ko ahubwo ikibazo cyabaye kuba aba bapolisi barabikoreye mu ruhame, mu mwambaro w’akazi, hanyuma amafoto agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Yavuze kandi ko umupolisi washyize ku karubanda iyi foto na we yirukanwe.

Abanya-Tanzania benshi bamenye iyi nkuru mu myaka itandatu ishize, bavuze ko kuba aba bapolisi barirukanwe barenganyijwe.

Ijambo rya Mbere umuyobozi w’inzibacyuho wa ADEPR, Pastor NDAYIZEYE Isaie yavuze, ati "Guhindura ibintu ntibisaba imyaka", UMUBAVU TV twakurikiranye ihererekanyabubasha ryose uko ryakabaye, urabyibonera uko byari byifashe muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo