Abapolisi ba  Congo-Kinshasa baratabaza

Abapolisi 1750 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baratabaza bavuga ko
bamaze imyaka ibiri badakora ku gafaranga kuko baheruka guhembwa muri Kanama 2015.

Learn how to Thrive

Ibi bikaba byaratangajwe n’abapolisi 30 bahagarariye abandi ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2017 ubwo bari baje ku biro bya Monusco i Kinshasa baje gusaba ko ONU yagira icyo ibafasha bagahembwa.

Radio Okapi ivuga ko aba bapolisi 1750 binjjwe mu gipolisi cya Congo mu 2015 nyuma yo guhabwa imyitozo mu kigo cya Kapalata ngo 10 muri bo gusa nibo bahembwa.

Aba bapolisi batabaza bavuga ko benshi muri bo bafite imiryango bagomba kwitaho dore ko banakodesha amazu bagomba kwishyura kuko nta macumbi Leta ya bateganyirije

Bakaba basana inzego zitandukanye za Leta kugira icyo zikora kuri iki kibazo kuko nk’abafite abana biga bagomba kwishyurira ubu bari mu mazi abira.

Guse umwe mu bayobozi akaba yavuze ko uyu mubare w’abapolisi bamaze igihe badahembwa ufite kurenga kuko iki kibazo kiri mu gihugu cyose.


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo