Abanywa amazi ya Jibu mwitonde ,uruganda ruyatunganya  rwafunzwe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala muri Uganda bwafunze amashami ane y’Uruganda rutunganya Amazi rwa “Jibu” kubera umwanda.

Ibikorwa byo gufunga aya mashami byabaye ku wa Gatanu, byari bihagarariwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubuzima rusange n’Ibidukikije muri Kampala, Dr Daniel Okello.

Byatangiriye ku Biro bya Jibu mu gace ka Semawata muri Ntinda, bikomereza ku ishami riri Bugoloobi ku muhanda wa Luzira, irya Namugongo mu gace ka Mukasa n’irya Kabuusu.

The Observer yanditse ko aya mashami yose uretse irya Kabuusu afite ubwiherero mu cyumba gitunganyirizwamo amazi.

Mu rya Ntinda na Bugoloobi, amazi ava mu matanki anyura mu bwiherero agakomereza mu cyumba atunganyirizwamo n’imashini ziyayungurura.

Dr Daniel Okello yagize ati “Twasanze ibihari bitujuje ubuziranenge n’uburyo buboneye bwo gutunganya amazi. Igikomeye ni uko twasanze amacupa ashyirwamo amazi yozwa hifashishijwe uburyo busanzwe, budatanga umutekano ko asukuye neza. Ikindi aho amacupa yogerezwa ni hafi y’ubwiherero.”

Yakomeje avuga ko mu mashami yose, ibyumba bitunganyirizwamo amazi bitose hasi, ndetse basanze amacupa yogejwe asa nabi, anuzuye ivumbi.

Dr Okello yavuze ko amashami yasuwe yari afite umwanda ushobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abanywa amazi akora. Azafungurwa mu gihe azaba yujuje ibisabwa.

Ku Isi, abantu miliyari ebyiri banywa amazi arimo umwanda ashobora gutera indwara zirimo impiswi, Choléra, typhoïde n’izindi.

Umuntu umwe mu icyenda anywa amazi yanduye buri munsi, bitera impfu z’abarenga miliyoni 3.4 buri mwaka. Muri bo abagera ku 502 000 bahitanwa n’indwara z’impiswi.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Kaka Kuya 22-08-2018

Aba bafunze izi nganda bakoze neza ,ndatekereza ko n’ U Rwanda ruraboneraho mugusuzuma ubuziranenge bw’izi laboratoiries zose locales z’amazi, amata,Yawurte na Fromages zisigaye zizunguzwa mu mihanda,muri za gare,muri Gishwati ho ubanza buri mworozi afite fromagerie ikora byose. Hashakwe icyakorwa kuko n,izinganda zikora imikoropesho (raclettes) ntabwo iyi mipira ikorwamo yemewe kuko ni ibisigazwa by’imyanda biva mu nganda zo mu Bushinwa byanduza ikirere n,ibinyabuzima ndetse n,ababikoresha,

Mukakalisa Claudine Kuya 20-08-2018

Abo bayobozi bafashe icyemezo cyiza.
Kuko amazi ni isoko y’ubuzima,birakwiye ko aho atunganirizwa haba hari isuki ihagije.

Mukakalisa Claudine Kuya 20-08-2018

Abo bayobozi bafashe icyemezo cyiza.
Kuko amazi ni isoko y’ubuzima,birakwiye ko aho atunganirizwa haba hari isuki ihagije.

Mukakalisa Claudine Kuya 20-08-2018

Abo bayobozi bafashe icyemezo cyiza.
Kuko amazi ni isoko y’ubuzima,birakwiye ko aho atunganirizwa haba hari isuki ihagije.

-xxxx- Kuya 20-08-2018

Jibu mu Rwanda nta kibazo ikorana na Rsb ...buriya nabagande dore ko bakundu gutubura

-xxxx- Kuya 20-08-2018

Jibu mu Rwanda nta kibazo ikorana na Rsb ...buriya nabagande dore ko bakundu gutubura

-xxxx- Kuya 20-08-2018

Jibu mu Rwanda nta kibazo ikorana na Rsb ...buriya nabagande dore ko bakundu gutubura

-xxxx- Kuya 20-08-2018

Jibu mu Rwanda nta kibazo ikorana na Rsb ...buriya nabagande dore ko bakundu gutubura

M Kuya 20-08-2018

Jibu yacu ni sawa ariko rero!!
Twe yaturinze izo ndwara irinda n’umufuka